Umuco

VIDEO: Umunyamakurukazi yinjiye mu bavuzi bakoresha ibyatsi gakondo

VIDEO: Umunyamakurukazi yinjiye mu bavuzi bakoresha ibyatsi gakondo

Gerry Mugwiza wakoreye Radio Flash mu biganiro bitandukanye, ubu ni umwe mu bavuzi gakondo mu Rwanda, avura indwara nyinshi akoresheje imiti ya Kinyarwanda.

Mugwiza yabwiye ISIMBI ko afite ubumenyi kamere mu byerekeye kuvura, yabikomoye kuri nyirakuruza wabikoze igihe kinini. Yinjiye muri uyu mwuga mu buryo bweruye nyuma yo guhugurwa n’Abahinde bafite ubuhanga mu gukiza indwara bifashishije uburyo kamere.

Yavuze ko yacengeye cyane ibyo kumenya imiti gakondo n’uburyo bwo kuvura hakoreshejwe uburyo bwo gufasha umurwayi gukira biciye mu guha umurongo intekerezo ze[meditation], Yoga n’ibindi.

Afite umwihariko wo kuvura indwara hafi ya zose zifata uruhu, umunaniro ukabije n’izifitanye isano n’ihungabana.

Yashimangiye ko mu buvuzi bwe akoresha uruvange rw’igihingwa cya Sesame[sesame] n’ubuki bw’umwimerere bwa Kinyarwanda. Uyu muti ngo uvura indwara zirenga icumi kandi zigakira neza, mu zo uvura harimo iyananiye abaganga henshi ku Isi ya Vitiligo[ikibara] yangiza uruhu cyane.

Yari azwi cyane mu itangazamakuru. Mu gusobanura aho yakuye ubumenyi, Mugwiza Gerry ati “Ninjira mu bushakashatsi kuri internet nkongeraho ibyo nyogokuruza yakoraga n’ibyo nabonye mu baganga bamvuye.”

Yongeraho ati “Ubu indwara mbasha kuvura harimo ihungabana n’indwara z’uruhu. Umwihariko wanjye ni uko nafashe ibivura bya sesame[sesame] n’ibivura by’ubuki mbihuriza hamwe, uruvange rwabyo turabutunganya bukabasha kuvura indwara zirenga icumi zirimo izifata ku bwonko.”

Mugwiza ashishikariza abantu kuyoboka ubuvuzi gakondo kuko “Icyiza cy’imiti gakondo ni uko ushobora kuyifata urwaye cyangwa ukayikoresha utarwaye mu kwirinda.”

Ibi ni ubupfumu…

Ubuvuzi bukoresha imiti rwatsi n’ubundi buryo bwa gakondo, abenshi babufata nk’uubupfumu cyangwa bakabuha inyito zitandukanye zibutesha ikuzo.

Mugwiza yemera ko ari ubupfumu ariko bukorwa mu buryo bugamije ineza. Ati “Ntabwo navuga ko atari ubupfumu, nta mpamvu yo kubikwepa, turabikwepera iki ko ubupfumu atari bubi? Ubupfumu bubi ni ubwo wakora ugamije kugirira abantu nabi, niba upfumura kugira ngo ubashe kugirira abantu neza ntabwo mbona impamvu nabihakana cyangwa ngo mbikwepe.”

Uretse kuvura, Mugwiza Gerry anacuruza imiti itandukanye ya gakondo aho akorera muri Down Town mu Mujyi wa Kigali rwagati gusa ivuriro rye rikaba riri ku Kimihurura.

Mu miti bamusaba cyane ngo “Ni uvura uruhu w’amavuta, avura uruhu ku buryo igihushi, bimwe bita ise, ibikoroto birangira burundu. Undi bagura cyane ni umwe ufasha abantu kugira imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro.”

Gerry Mugwiza wahoze akorera Radio Flash FM ubu yahindutse umuvuzi gakondo

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top