Umuco

VIDEO: Uwera Florida umaze imyaka irenga 50 aririmba urupfu rwamuteye gucogora

VIDEO: Uwera Florida umaze imyaka irenga 50 aririmba urupfu rwamuteye gucogora

Uwera Florida yaririmbye mu matorero yakanyujije u Rwanda rugifite ubwami, yabitangiye ari umwangavu abikomereza mu buhunzi, yacogoye muri iyi myaka y’izabukuru.

Uwera Florida yamamaye muri nyinshi mu ndirimbo zakunzwe kandi zigifite agaciro mu Rwanda. Ijwi rye ryumvikana mu bihangano bitabarika by’Itorero Indashyikirwa, afite n’ize bwite nka ‘Inzovu’, ‘Imyoma’, ‘Abatangana’, ’Cya Nyiriromba’ n’izindi.

Ubu, Uwera Florida afite imyaka 82 y’amavuko. Ni mwene Rwigemera, murumuna w’Umwami Mutara III Rudahigwa, sekuru akaba Musinga.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Uwera Florida yemeza ko atazi indirimbo ya mbere bwite yahanze kuko ngo “byatangiriye mu muryango, mu bitaramo bisanzwe”.

Yatangiye guhanga no kuririmba akiri umwangavu, ngo yabikundishijwe n’uko ab’iwabo babikoraga, by’akarusho akabana n’abahanga mu kuririmba.

Ati “Aho navutse, aho narezwe, byari biriho, nibyo biganiro byabagaho, iyo abantu babaga bafite umwanya barataramaga. Nabaye mu bahanga babyo bituma mbikunda, gusa ni impano Imana yampaye icyo gihe.”

Yongeraho ati “Nahimbaga mpimbaza ababyeyi, uturirimbo tubaramutsa maze igihe ntari kumwe na data, hari n’indirimbo zariho icyo gihe z’urukundo twumvaga ziva hirya no hino, nari ntaramenya guhimba neza icyo gihe.”

Uwera yashyize umutima cyane ku muziki mu gihe cy’ubuhunzi, ngo yagiraga imbaraga zo kuririmba no kurushaho guhanga kubera ibiganiro bagiranaga n’Umwana Kigeli na we wari mu buhungiro akashishikariza iteka gukomera kuri gakondo yabo.

Ati “Maze gushyingirwa, ku myaka yanjye 20 twaje guhunga tujya hanze. Mu gihe cy’ubuhunzi nicyo kintu cyarangaga umuco wacu, icyo gihe n’Umwami Kigeli yari akiriho, ni we wadushishikarizaga kugira ikintu cy’iwacu kituranga.”

Itorero Indashyikirwa yakuriyemo mu buhanzi, ngo ryamaze nk’imyaka icumi riza gucika intege kuko bamwe mu bakobwa baribarizwagamo bagiye bashyingirwa bityo ntibakomeza guhuza imbaraga nyuma buri wese ashyira imbaraga ku bye.

Ati “Ni itorero ryamaze igihe, ryamaze igihe kinini nk’imyaka icumi. Noneho kubera abantu bagendaga hirya no hino, abakobwa bashyingirwaga, ingufu zikagenda zigabanuka.”

Abana batatu muri bane Uwera Florida yabyaye, batatu muri bo[imfura(RIP), umugwa mu ntege(RIP), n’umuhererezi] na bo bakundaga umuziki ndetse bamufashaga mu bitaramo byo mu kwizihiza ibirori byo mu miryango.

Ati “Umwana wacu mukuru witwaga Christine Mukundwa yarabikoraga, nayoboraga ibyo by’indirimbo, ba mabukwe na bo hari uwayoboraga iby’imbyino abereka uko bashagirira nanjye nkabaterera indirimbo tukizihiza ibirori.”

Ubu Uwera asigaranye umwana umwe na we aba mu Burundi.

Uwera Florida ubu afite imyaka 82 y'amavuko. Avuka kuri Rwigemera, murumuna wa Rudahigwa

Mu byo ashimira cyane Rudahigwa, ngo ni uko yatuye u Rwanda Kristu Umwami. Ati “Uretse kumenya kuyobora neza no kuba yarakundaga igihugu, ni we mwami wo mu Rwanda wa mbere wabaye umukirisitu. Yakoze ikintu ntazibagirwa cyo gutura Umwami Kristu igihugu, yabaye intumwa w’Imana. Ni ikintu Imana yamubwirije ashyira igihugu mu biganza bya Yezu na Mariya.”

Uwera yemeza ko yacogoye mu muziki aciwe intege n’urupfu rwisasiye benshi mu muryango we. Avukana n’abana 15 ariko bose barapfuye; umugabo we na we yarapfuye hakiyongeraho abana be bwite bamufashaga guhimbarwa.

Ibi byose, ngo byamuciye intege ku buryo yashyize ku ruhande ibyo guhimba no kujya mu bitaramo. Gusa, n’uburwayi bwa hato na hato bw’izabukuru buzamo.

Ati “Nubwo nahimbarwa bwose, nagiye ngira ibintu binca intege. Napfushije abana banjye bose twahimbarwaga turi kumwe nsa n’aho nzimye, bikubitiraho ko nabuze mugenzi wanjye twabanaga naramubuze kandi yasaga n’umutwe w’icyo kintu, nabikoraga nzi ko mfite uwo mpimbaza. Ibi byaje bikurikirana n’uko ariko nkura, mu bukure burya hazamo uburwayi ukumva uritse.”

Ikiganiro kirambuye na Uwera Florida wakoze umuziki mu myaka irenga 50 ishize:

Asoza agira ati “Nahimbaga mpimbawe, iyo hagize ikintu kiguca intege mu guhimbarwa kwawe bisa n’ibiguciye intege. Naho ubundi ndaho ndaganira […] Nasanze intege mfite zitanshoboje gukomeza guhatana nabyo nk’uko nari mbifite.”

Uwera Florida wakunzwe cyane mu ndirimbo 'Inzovu' n'izindi zitabarika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top