Imyidagaduro

Umugore wa Tom Close aracyifuza abandi bana bo kurera

Umugore wa Tom Close aracyifuza abandi bana bo kurera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Kamena 2019 ni bwo umugore wa Tom Close, Niyonshuti Ange Tricia, yavuze ko agikeneye abandi bana benshi bo kurera.

Tricia umaze kubyarana na Tom Close abana babiri bakaba bafite n’undi umwe w’uruhinja bemeye kurera, yagaragaje amagambo yemeza ko ashimira Imana ku bw’ibyo yamukoreye ndetse ko agikeneye abandi bana bo kurera.

Ibi byagaragajwe n’amagambo Tricia yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Yagize ati: “Nyagasani Mana ndagushimiye cyane. Ngaho nyemerera umpe ubuzima, amahoro n’ubushobozi, ubundi umpe abana benshi bo kurera. Abava mu nda yanjye ndetse n’abandi bose ubona bakeneye umubyeyi. Nanjye nta cyo wanyimye kandi nyamara mama wanjye yari yiryamiye iruhande rwawe kuva kera. Amen”

Ibi abitangaje mu gihe muri uku kwezi we n’umugabo we Tom Closse bafashe ndetse bakemera kurera umwana wari umaze ibyumweru bitatu avutse watoraguwe ku muhanda i Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba.

N’ubwo Tricia atagifite mama umubyara ariko we ahora agaragaza ko ari umubyeyi mwiza kandi ugirira urukundo abana bose atavanguye, baba abo yibyariye cyangwa abandi.

Ubusanzwe Tom Close na Tricia babyaranye abana babiri


Muri uku kwezi bungutse undi mwana bagiye kurera

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • iyibukiro
    Ku wa 25-06-2019

    ni byiza cyane umugore wa tom yakabereye abandi babyeyi urugero

IZASOMWE CYANE

To Top