Umugore uherutse gufasha R Kelly kwishyura amafaranga y’ingwate kugira ngo ave mu gihome yatangiye guterwa ubwoba, polisi yahurujwe ibwirwa ko bamuteze igisasu kirimbuzi.
Polisi ya Chicago yemereye TMZ ko yakiriye telefone zitabarika imenyeshwa ko hari igisasu cyatezwe hafi y’ishuri ryigisha incuke. Yahageze isanga nta muntu wahungabanyijwe.
Iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekanye abihishe inyuma y’uyu mugambi.
Uyu mugore wafashije R Kelly kwishyura amadolari ibihumbi ijana kugira ngo afungurwe yamenyeshejwe ko aho akorera mu kigo kirera incuke cya Valencia P.Love ko hatezwe igisasu ndetse ko ari we abanzi bashakaga ko gihitana.
Umunyamakuru wa CBS muri Chicago, Brad Edwards yanditse kuri Twitter kuri iki Cyumweru avuga ko abantu batandukanye bahamagaye igipolisi bavuga ko kuri Valencia P.Love hatezwe igisasu.
ONLY HERE: Saturday, multiple people called in a bomb threat to a daycare near W. 79th & Kedzie. The business is connected to the woman who posted R. Kelly’s $100k bond. PER CPD - “No offender in custody. Bomb and arson cleared the scene. Area Central investigating.” @cbschicago pic.twitter.com/80AHAAGmv8
— Brad Edwards (@tvbrad) March 3, 2019
Edwards yakomeje avuga ko Polisi ya Chicago yahageze abaturage bakimara kuyitabaza ndetse ihita itangira iperereza gusa ngo nta muntu watawe muri yombi.

Ibitekerezo