Imyidagaduro

Umuhanzi Bobi Wine yatawe muri yombi

Umuhanzi Bobi Wine yatawe muri yombi

Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki wo muri Uganda, Kyagulanyi Robert [Bobi Wine], yatawe muri yombi ubwo yari mu myigaragambyo asaba ko abayoboke b’ishyaka rye bafungurwa.

Uyu mugabo usanzwe ari umudepite akaba n’umwe mu batavugarumwe n’ubutegitsi bwa Uganda, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, Bobi Wine yari yitabiriye imyigarambyo yasabaga ko abayoboke be batawe muri yombi mbere na nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yatsinzwe bafungurwa.

Bobi Wine akaba akomeje guhakana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Mutarama uyu mwaka, aho akomeje no gusaba abayoboke be kubyamagana.

Bobi Wine yatawe muri yombi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top