Umuhanzi Jidenna yishimiye cyane kuza mu Rwanda muri Kigali Jazz Junction
Umuhanzi Jidenna Theodore Mobisson uzwi nka Jidenna watumiwe kuzaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cy’uku kwezi k’Ugushyingo 2019, yishimiye kuza mu Rwanda muri iki gitaramo anararika abantu bose kuzaza kwifatanya na we.
Iki gitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe ku wa 29 Ugushyingo 2019 mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Mu bahanzi batumiwe muri iki gitaramo harimo Jidenna, umuhanzi ukomeye ukomoka muri Nigeria ariko akaba akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo “Classic Man” yakunzwe n’abantu benshi cyane ku Isi.
Nk’uko yabyanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, Jidenna yagize ati “Rwanda, nje ku bwanyu, nzaririmba muri Kigali Jazz Junction ku wa 29 Ugushyingo 2019. NIzeye kubabonayo mwese.”
Ni ubwa mbere uyu muhanzi w’imyaka 34 y’amavuko azaba ataramiye mu Rwanda aho azahurira ku rubyiniro n’umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane muri iyi minsi, Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya Bruce Melodie.
Bruce Melodie azaba yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction nyuma y’icyo aheruka guhuriyemo na nyakwigendera Oliver Mtukudzi mu mpera z’Ukwakira 2018.
Jidenna agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’uko hashize amezi abiri akoze indirimbo yise “Sufi Woman” yifashishije umunyamideli ukomoka mu Rwanda witwa Uwanyuze Lilian.

Ibitekerezo