Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Amerika, Ngabo medard uzwi nka Meddy, yaraye akoze ubukwe aho yiyemeje kubana akaramata na Sosena Aseffa[Mimi] ukomoka muri Ethiopia.
Ni ibirori byari biereye ijisho byabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi, bibera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba.
Ubu bukwe bukaba bwitabiriwe n’ibyamamare nyarwanda byinshi birimo K8 Kavuyo, Emmy na Adrien Misigaro bari mu basore bambariye Meddy.
Hari kandi The Ben na King James baje kuririmbira abageni, aho The Ben yaririmbye indirimbo ye Roho Yanjye na King James akaririmba Ganyobwe maze bacinya umudiho biratinda.
Hari kandi na Miss Grace Bahati n’abandi. Meddy na we yaje gukora mu ijwi ryahogoje abakobwa benshi maze aririmbira umukunzi we.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.
Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y’igihe amaranye n’uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.
Meddy na Mimi ni abantu bakunze kugenda bagaragaza ko bari mu rukundo cyane cyane biciye mu magambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga.
Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w’imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.
Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.
Ibare by King James 🔥 pic.twitter.com/H6fc17DfxH
— Rukundo Patrick (@Patycope) May 23, 2021
Partying 🎊🔥 pic.twitter.com/PkgOcdusvw
— Rukundo Patrick (@Patycope) May 23, 2021
About Yesterday in Meddy’s Wedding 💕 @TheBen250 @K8Kavuyo @Meddyonly @KingRuhumurizaJ ... I see you!
Thread 👇🏿 pic.twitter.com/LXDpTXZJfw
— Rukundo Patrick (@Patycope) May 23, 2021

Ibitekerezo
Patric byiringiro
Ku wa 13-05-2022Urugo ruhire banangee|
alliance
Ku wa 14-06-2021hhhhhhhhhhhhh ndayamaninse kbx mn uhubwo mwe murabura iki???????
manirakiza emmy iburera butete
Ku wa 26-05-2021Andika Igitekerezo Hano
ndishicyane kubwintambwe wateye vrync muzabyare natwe niyonziragugana lmana ibanenamwe
DUSABIMANA ATHANASE
Ku wa 25-05-2021nishimiye kumva meddy ya teye ikirenge mu cyababyeyibe nawe akajyira urugo nibintu byiza nkumufanawe mwifurije urugo rwiza
rukundo
Ku wa 25-05-2021Mubyarehungunakobwa
rukundo
Ku wa 25-05-2021Mubyarehungunakobwa
ngabikeye lnnocent
Ku wa 25-05-2021ngabikeye lnnocent azabyare hungu na kobwa 0780612459
Tuyishime david
Ku wa 24-05-2021Urugo ruhire
Tuyishime david
Ku wa 24-05-2021Urugo ruhire
morice
Ku wa 24-05-2021Andika Igitekerezo byizacyan
uwera sinnu
Ku wa 24-05-2021meddy tusaramushyigikiye urugo ruhire!!!
Utuje fatuma
Ku wa 24-05-2021Byari neza kabisa
Rukundo olivie
Ku wa 23-05-2021mbifurije urugo ruhire