Imyidagaduro

Umuhanzi Yverry yavuze icyo yakundiye inkumi biheruka kuvugwa ko bashwanye, impamvu yasibye amafoto bari kumwe

Umuhanzi Yverry yavuze icyo yakundiye inkumi biheruka kuvugwa ko bashwanye, impamvu yasibye amafoto bari kumwe

Umuhanzi nyarwanda, Rugamba Yverry avuga ko atigeze ashanwa na Uwase Vanessa bakundana ndetse ko icyemezo yafashe cyo gusiba amafoto ye ntacyo kibangamiye ku rukundo rwabo n’ubwo we atazi impamvu umukobwa yabikoze.

Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y’uko umuhanzi Yverry Rugamba yatandukanye n’umukunzi we Uwase Vanessa, ahanini babishingiraga ku kuba buri umwe yagiye kuri Instagram ye agasiba amafoto bahuriyeho.

Hari n’abandi babihuje no kuba byari ukugira ngo uyu muhanzi witeguraga gusohora indirimbo ye nshya ‘Mwijuru’ yongere avugwe mu itangazamakuru.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Yverry yavuze ko we n’umukunzi we bakiri kumwe batigeze bashwana.

Ati “nimwe mwabivuze, ntabwo ari ukuri sinzi uko byaje, sinzi n’uwabizanye. Njye n’umukunzi wanjye tumeze neza.”

Agaruka ku mafoto ye yasibye yari ku rukuta rwe rwa Instagram ndetse n’umukobwa akayasiba, yavuze ko atari we wanyine yasibye kuko yasibye amafoto menshi, ngo impamvu umukobwa yabikoze ntabizi.

Ati “urumva ntabwo ari aye gusa yavuyeho, havuyeho amafoto menshi. Instagram ye sinzi impamvu yabikoze, njye navuga ibyanjye. Njye nasibye nasibye amafoto menshi muri rusange n’aye arimo.”

Ku rundi rundi ruhande ariko Yverry avuga ko ari imwe mu nzira zo kugira ngo batandukanye ubuzima bw’umuziki abamo buri munsi n’ubuzima bwabo busanzwe kuko ngo usanga hari ukuntu abantu bari batangiye kwinjira mu buzima bwe cyane.

Agaruka ku cyo yakundiye uyu mwari, Yverry yagize ati “mu magambo make namukundiye ko ari mwiza. Ni umukobwa tumaranye imyaka 3 dukundana.”

Rugamba Yverry ni umuhanzi nyarwanda akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo zikunze kwifashushwa mu bukwe nka ’Umutima’ ‘Amabanga’, ‘Nduwawe’, ‘Naremewe wowe’, ’Uziye igihe’ n’izindi.

Yverry avuga ko we n'umukunzi we bameranye neza nta kibazo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top