Umuhanzikazi w’umunyarwanda Marina kuva ku munsi w’ejo ari mu bitaro i Remera kubera indwara y’igifu ndetse yagize n’ikibazo cy’amaraso ye yaranduye ‘blood infection’.
Nk’uko byatangajwe n’inzu itunganya umuziki ya The Mane uyu muhanzikazi abarizwamo, babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram bashyizeho ifoto y’uyu mukobwa ari mu bitaro bamwifuriza gukira vuba.
Umuyobozi wa The Mane, Badrama aganira na Isimbi.rw yavuze ko uyu muhanzi ari mu bitaro kuva ejo.
Yagize ati”Nibyo Marina ararwaye, yafashwe kuwa Kabiri nyuma y’igitaramo yari yagiye kuririmbamo, ejo rero yabyutse atameze neza ababara tujya kwa muganga basanga ni kibazo cya infection yo mu maraso (blood infection), igifu ndetse anafite gazi(gas) nyinshi mu gifu.”
Marina arwariye I Remera kuri Polyfam, igihe azavira mu bitaro ngo ntabwo barakimenya kuko akimeze nabi ataroroherwa.
Badrama ari kumwe na Marina aho arwariye Polyfam
)
Ibitekerezo