Imyidagaduro

Umuhungu wa Diamond na Zari yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika y’Ibirasirazuba

Umuhungu wa Diamond na Zari yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika y’Ibirasirazuba

Prince Nilan, umuhungu wa Diamond na Zari yegukanye igihembo cy’umwana w’icyamamare w’umuhungu wambara neza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Tariki ya 5 Kanama 2020 ni bwo uyu muhungu yatoranyijwe na East Africa Fashion Awards itegura ibi bihembo nk’umuhungu w’icyamamare wambara neza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Zari yatangaje ko yishimiye iki gihembo umwana we yegukanye.

Ati“mwakoze cyane East African Fashion Award ku gihembo mwahaye umuhungu wanjye. Twakishimiye.”

Prince Nilan umuhungu wa Zari

Prince Nilan akaba abana na nyina muri Afurika y’Epfo ni nyuma yo gutandukana na Diamond muri 2018.

Mu cyiciro cy’abakobwa, umukobwa wa Dj Mo na Size 8, Ladasha Belle ni we wacyegukanye.

LLadasha Belle ni we mukobwa muto wambara neza

Mu bindi bihembo byatanzwe, Diamond Platnumz yatowe nk’umuhanzi wambara neza, ni mu gihe Eddy Kenzo we yatowe nk’umuhanzi wambara neza mu mashusho y’indirimbo.

Diamond Platnumz
Eddy Kenzo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top