Imyidagaduro

Umujyi wa Kigali ntiwemeranya na Kidumu ku byo abashinja

Umujyi wa Kigali ntiwemeranya na Kidumu ku byo abashinja

Nyuma y’uko Kidumu atangaje ko atagitaramiye abanyarwanda mu gitaramo gisoza ukwezi cya Kigali Jazz Junction bitewe n’uko yangiwe n’umujyi wa Kigali, na wo wahise ubinyomoza ko utigeze umwangira kuko nta n’ubwo yigeze abisaba.

Kigali Jazz Junction ni igitaramo kiba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi, kuri iyi nshuro kizaba tariki ya 27 Nzeri 2019, abagitegura bari batumiye umuhanzi w’umurundi ukorera umuziki we muri Kenya, Kidumu ariko ku munota wa nyuma ntakije gutaramira abanyarwanda.

Mu itangazo uyu muhanzi yasohoye, yavuze ko ababajwe no kumenyesha abanyarwanda ko atakije kubataramira muri iki gitaramo ku mpamvu zitamuturutseho, aho ngo abategura iki gitaramo ngo bamubwiye ko Umujyi wa Kigali wanze ko yaza.

Ibi Umujyi wa Kigali wahise ubyamaganira kure binyuze mu muyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Prudence mu butumwa yashyize kuri Twitter.

Yagize ati"ntabwo Umujyi wa Kigali wigeze wanga ko umuhanzi Kidumu aza gucurangira muri Kigali kuko ntabwo yigeze anabisaba. Niba hari gahunda afite yo kuza gucuranga, hari inzira bicamo akabisaba. Kugeza uyu munsi nta busabe bwe turabona."

Ubuyobozi butegura iki gitaramo na bwo ntabwo bwerura ngo buvuge impamvu nyakuri yatumye uyu muhanzi atagitaramiye abanyarwanda nk’uko byari byateguwe.

Mu itangazo rya Kigali Jazz Junction bashyize hanze, rivuga ko bababajwe no kumenyesha abanyarwanda ko Kidumu atakiririmbye muri iki gitaramo bitewe n’impamvu badashobora guhagarika.

Iki gitaramo giteganyijwe tariki ya 27 Nzeri 2019 muri Camp Kigali, kikaba kizaririmbwamo n’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Johnny Drille.

Kidumu ntakiririmbye muri Kigali Jazz Junction
Ubusobanuro bw'umuyobozi w'Umujyi wa Kigali
Itangazo rya Kigali Jazz Junction
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kamali
    Ku wa 15-09-2019

    None se burya bwose umuhanzi abanza gusaba umujyi n’igihe yatumiwe mugitaramo??

IZASOMWE CYANE

To Top