Umukobwa wa Apotre Masasu yambitswe impeta iteguza ubukwe bwe
Imfura ya Apôtre Joshua Masasu, Deborah Uwamahoro Masasu agiye kurushingana na Dr Musafiri Thacien ndetse yamaze no kwambikwa impeta y’urukuko.
Umuvugabutumwa Deborah Uwamahoro Masasu yambitswe impeta y’urukundo nyuma y’iminsi mike ishize couple yabo yerekanwe mu Itorero mu muhango wayobowe na nyina muri Evangelical Restoration Church i Masoro.
Deborah Masasu yambitswe impeta ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2019 mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye akorera.
Umukunzi we, Thacien Musafiri yagiye muri Amerika mu minsi ishize. Mu byamujyanye harimo gusura Deborah Masasu ndetse akavayo amwambitse impeta.
Ni umuhango witabiriwe n’inshuti nke za hafiz a Deborah na Musafiri. Mu kuwambikwa impeta, Deborah Masasu yari yambaye ikanzu ndende itukura, hejuru yambaye umukara, amabara afite igisobanuro gikomeye mu rukundo. Musafiri we yari yambaye ipantari yirabura n’ikoti rijya gusa n’ikijuju.
Kuri Saint Valentin y’umwaka wa 2018, hari hasakajwe inkuru zashimangiraga ko Deborah Uwamahoro Masasu akundana na Patient Bizimana ku bw’amagambo babwiranye biciye ku mbuga nkoranyambaga uwo munsi.
Ntibyatinze, izi nkuru zakurikiwe n’izindi zishyushye cyane zashimangiraga ko uyu mukobwa yateye indobo Patient Bizimana ariko bombi ntacyo babivuzeho.
Deborah Uwamahoro Masasu ubu aritegura kurushingana n’umusore yihebeye witwa Dr Musafiri Thacien. Uyu yerekanwe mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church i Masoro mu masengesho yayobowe na Pastor Lydia Masasu tariki ya 19 Gicurasi 2019.
Uwamahoro Masasu Deborah, ni umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu uyobora Itorero Evangelical Restoration Church. Ni umuvugabutumwa ukiri muto ukora umurimo w’Imana muri iri torero ahuriyemo n’umukunzi we; abifatanya no gukora ubushabitsi binyuze muri Deborah Masasu Collection.

Ibitekerezo