Umunyarwenya Kigingi yasubije abavuze ko yashatse umukecuru(VIDEO)
Umunyarwenya w’umurundi Kigingi uherutse gukorera ubukwe mu Rwanda, yasubije abavuze ko yashatse umugore w’umukecuru umuruta, aho yavuze ko ahubwo bamenye imyaka Kigingi amurusha bahindura imvugo bakavuga ibindi.
Tariki ya 24 Nzeri nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, aho umunyarwenya Kigingi yasabye anakwa Marina Mataratara, gusa ubukwe nyirizina bwo ntiburaba.
Uyu muhango wabereye mu Rwanda muri Ineza Garden i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, amafoto agisohoka abantu bamwe bagiye bamubwira ko yashatse umugore w’umukecuru.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Kigingi yavuze ko umugore we atamuruta ahubwo ari uko abyibushye, ndetse ko bamenye imyaka amurusha bakwicecekera.
Ati “Nagira ngo mbwire abantu bavuze ko umugore wanjye ari umukecuru, mumenye imyaka murusha mwahita muvuga ko ari umusaza wihaye umwana, aracyari muto ni uko abyibushye. Njye kuva kera nkunda abantu babyibushye, na we naramubonye ndamukunda.”
Agaruka ku cyo yamukundiye yagize ati “Uretse ibyo byo kubyibuha bikurura umuntu, ni na mwiza mu maso, tumaze kuganira nasanze afite umutima mwiza, umutima udasanzwe, umutima wo kwita ku bandi, nkavuga ngo Mana uzamfashe azambere mama w’abana banjye.”
Marina ugiye kuba umugore wa Kigingi, ni umunyarwandakazi uvuka kuri Se w’umurundi n’aho nyina akaba umunyarwandakazi, akaba ari mubyara w’umunyarwenya ukomeye mu Rwanda, Nkusi Arthur.

Ibitekerezo
Salama
Ku wa 4-10-2021Urugo rwanyu ni rurambe ruragahorana amata kuruhmbi,murakabyara hungu na kobwa.
samuel Nduwimana
Ku wa 3-10-2021niwiriwe umukamakare nawe ntiwibesheye mwebwe ntimwihuta kurongora usanga uyimusumvya
Hakizimana dieudonne
Ku wa 3-10-2021Mutugezaho amakuru yukuri
Akimana
Ku wa 3-10-2021Kingi witagatira jewe bona muberanye uwomukobwa gusa nuko afit ubuvyibuhe kweri nikibaju dasababa konoba mubukwe bwanyu nimero niyo