Imyidagaduro

Umunyarwenya ukomeye mu Burundi yitabye Imana ku myaka 6

Umunyarwenya ukomeye mu Burundi yitabye Imana ku myaka 6

Ku myaka itandatu y’amavuko, Iradukunda Kacaman Darcy, umunyarwenya wari umaze kwigarurira imitima ya benshi yitabye Imana azize indwara ya Malaria.

Uyu munsi ku wa Kane ni bwo inkuru mbi yamenyekanye ko uyu mwana yitabye Imana azize Malaria, ni nyuma y’umunsi umwe gusa afashwe n’iyi ndwara.

Uyu mwana yari amaze gukundwa na benshi bitewe na filimi nto y’urwenya yakinaga ikanyuzwa kuri murandasi ku rubuga rwa YouTube.

Kacaman akaba avuka mu muryango w’abana batatu, yitabye Imana nyuma yo kuva kwa muganga mu Ntara ya Gitega yari atuyemo, bamuhaye imiti ariko ntiyagira icyo imufasha.

Reba hano kamwe mu gace yakinnyemo

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Eric
    Ku wa 10-08-2019

    Turaza

  • Eric
    Ku wa 10-08-2019

    Turaza

IZASOMWE CYANE

To Top