Imyidagaduro

Umuraperi M-Izzo yarushinze na Clarisse(AMAFOTO+VIDEO)

Umuraperi M-Izzo yarushinze na Clarisse(AMAFOTO+VIDEO)

Umuraperi M-Izzo yarushinganye n’umukunzi we Izabayo Clarisse[Kazungu] bamaze igihe bakundana, uyu munsi habaye umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no guhana isezerano.

Mbere yo kurushinga, Izabayo Clarisse uzwi nka Kazungu yari yavuze ko hari byinshi M-Izzo yahinduye mu buzima bwe akaba yifuza ko igihe asigaje ku Isi bazakimarana.

Mbituyimana Eric [M-Izzo] yasezeranye na Clarisse mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2019.

Gusaba no gukwa byabaye saa 10:00’, gusezerana imbere y’Imana saa 16:00’, byose bikaba byabereye mu busitani bwa Saint Paul nyuma y’iyi mihango kandi abatumiwe ni hano bagomba kwakirirwa.

Mu byamamare byatashye ubu bukwe, harimo umuhanzi Nizzo wo muri Urban Boyz wanambariye umusore, Mama Nick wo muri filime City Maid, umuraperi Babo usanzwe ari inshuti magara ya M-Izzo n’abandi.

M-Izzo wamenyekanye cyane ubwo yafashwaga n’umuraperi Riderman, baje gutandukana muri 2014. Yamenyekanye mu ndirimbo nka ’Nayataye’, ‘Inkweto’ n’izindi.

M- Izzo n'umugore we bari baberewe
Izabayo Clarisse, umugore wa M-Izoo
M-Izoo atanga impano ku mubyeyi wa Clarisse
Clarisse arimo anywesha umugabo
Nizzo yari yambariye M-Izzo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top