Umuraperi w’umunyamerika, Kirshnik Khari Ball wamamaye nka Takeoff mu itsinda ry’abaraperi rya Migos, yitabye Imana nyuma yo kurasirwa mu Mujyi wa Houston aho yarimo akina Bowling Dice.
Takeoff yarashwe mu rukurera rwo kuri uyu wa Kabiri ubwo umuntu utamenyekanye yinjiraga mu nzu yari arimo akina Bowling Dice akarasa atarobanura, isasu ryaje gufata uyu muraperi mu mutwe ahita yitaba Imana ni mu gihe abandi bantu babiri barashwe bo bajyanwe kwa muganga batarapfa.
Uyu muraperi akaba yari yajyanye na mugenzi we baririmbana muri Migos ari we Quavo ariko we akaba nta kintu yigeze aba.
Yitabye Imana nyuma y’uko yari yifashe amashusho yereka abamukurikira ko we na mugenzi Quavo bagiye mu birori by’isabukuru ya Jas Prince umenyerewe mu kurereberera inyuungu z’abahanzi.
Takeoff yitabye Imana we na Quavo hashize ukwezi basohoye Album y’indirimbo za bo bise ‘Nothing Changed’.

Ibitekerezo