Imyidagaduro

Umuryango wa Tanasha wamubujije kubyarana na Diamond

Umuryango wa Tanasha wamubujije kubyarana na Diamond

Umuryango wa Tanasha Donna, umukunzi mushya wa Diamond watangiye kwitambika mu rukundo rw’aba bombi, wamubujije guhita abyarana n’uyu muhanzi.

Ubukwe bwa Nasibu Abdul ‘Diamond Platnumz’ na Tanasha Donna Oketch bwari buteganyijwe mu minsi mike iri imbere ku itariki ya 14 Gashyantare 2019, ku munsi Isi yizihiza itariki ikomeye yahariwe abakundana.

Ku wa 14 Gashyantare, ni umunsi ufite amateka akomeye kuri Diamond Platnumz kuko ari nabwo urukundo rwe na Zari Hassan rwashyizweho akadomo n’uyu mugore wo muri Uganda.

Ikinyamakuru Ijumaa gifite amakuru ashimangira ko Diamond na Tanasha batangiye kwitegura ubukwe gahoro gahoro ndetse ngo buzataha bitarenze impeshyi y’umwaka wa 2019.

Mu gihe ku ruhande rwa Diamond yitegura ubukwe ndetse bikaba bivugwa ko yamaze gutera inda umukunzi we mushya, umuryango wa Tanasha wahakanye ko atwite ndetse uhishura ko wamubujije guhita abyarana n’uyu muhanzi.

Umwe mu bavandimwe ba Tanasha yabwiye Ijumaa ati “Ni byinshi biri kuvugwa ariko nakubwira ko umuryango wamaze kubwira Tanasha ko atagomba kubyarana na Mondi[Diamond]. Twavuganye byinshi nk’umuryango […] Twageze kuri uwo mwanzuro nyuma yo kuvumbura byinshi.”

Mu byarakaje umuryango ngo ni uko wavumbuye ko Diamond yaciye inyuma Zari kenshi kugeza ubwo abyarana na Hamisa Mobeto kandi yarabanaga na Zari.

Mu gihe Diamond amaze akundana na Tanasha ngo umuryango w’umukobwa wacukumbuye byimbitse ibyavuzwe kuri uyu muhanzi ku ngingo yo gutera inda abagore batandukanye.

Uyu muvandimwe wa Tanasha akomeza agira ati “Twe nta kibazo dufite ku rukundo rwabo, icyo tudashaka ni uko atazatesha umutwe umukobwa wacu hanyuma akamureka. Icyo umuryango wacu hano Mombasa uhagazeho ni ugushaka kumenya mu by’ukuri niba Diamond akunda Tanasha koko.”

Nyina wa Diamond, Sanura Kassim na we yunze mu ry’umuryango wa Tanasha ashimangira ko yaganiriye n’umuhungu we amusaba kwirinda gutera inda atarajya kwiyerekana kwa sebukwe.

Umuryango wa Tanasha wamubujije kubyarana na Diamond

Yagize ati “Ibyo uvuga by’i Mombasa ntabwo mbizi, gusa icyo nakubwira ni uko umuryango twaganiriye na Nasibu[Diamond] tumugira inama yo gutuza ngo abe aretse kubyara.”

Diamond uherutse gukora indirimbo yise ‘Tetema’ yahuriyemo na Raymond Mwakyusa [Rayvanny] , asanzwe afite abandi bana, abo yemera ni Tiffah Dangote na Prince Nillan yabyaranye na Zari kongeraho Prince Dyllan (Abdul) yabyaranye na Mobeto.

Diamond na Tanasha ngo bagomba gukora ubukwe bitarenze impeshyi ya 2019
Diamond na Tanasha bamaze iminsi barya iraha ry'urukundo
Tanasha umukunzi mushya wa Diamond akorera NRG Radio yo muri Kenya
Rayvanny, Harmonize na Diamond hamwe n'abakunzi babo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top