Umuryango w’umuhanzi ukomeye mu Rwanda, Muyombo Thomas[Tom Close] uri mu gahinda gakomeye nyuma y’uko sebukwe yitabye Imana.
Niyonshuti Ange Tricia Close, akaba umugore wa Tom Close yabuze umubyeyi we, se umubyara.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mata 2021.
Ni inkuru yatangajwe na Tricia abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko ikintu yahoze atinya kuva akiri muto kimubayeho.
Ati"Icyo Natinye kuva nkiri umwana kiranze kirasohoye....Imana ikunyakirire mu gituza cyayo Papa Nkunda.."
Ange Tricia Close na Tom Close bashyingiranywe muri 2013. Bamaze kubyarana abana 3 n’undi wa kane barera bemeye kwakira nk’uwabo.
Ku wa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w’imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w’ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w’umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk’uwabo bwite ni mu gihe mu Gushingo 2019 bibarutse Irebe Elana.

Ibitekerezo