Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zitandukanye, Dee Rugz wamenyekanye mu itsinda rya ‘City Yankees’ mu njyana ya ‘reggae’ na ‘dancehall’ kuri ubu usigaye aririmba wenyine yahishuye ko umuhanzikazi Mukasine Erra uzwi nka Assinah Erra bivugwa ko bigeze kujya mu rukundo atari byo nk’uko bamwe bakomeje kugenda babivuga ko ahubwo ari inshuti ye isanzwe.
Mu minsi ishize ni bwo hakomeje gucicikana inkuru y’uko Dee Rugz yakundanye na Assinah ndetse bakaza no gutandukana akisangira umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports witwa Sarpong bamaze bari bamaze iminsi bahararanye.
Gusa Dee Rugz we yanyomoje aya makuru avuga ko Assinah ari inshuti ye isanzwe, ati: “Assinah twamenyanye kuva mu mwaka wa 2015 duhuzwa n’ubuhanzi kubera gukora injyana imwe ya dancehall bituma dufatanya ngo tuzamure umuziki wa reggae na dancehall mu gihugu, ndetse twanakoranye indirimbo yitwa ‘Good’ n’ubwo itigeze imenyekana cyane.”
Yakomeje agira ati: “Mbere na mbere icyo nshaka kubwira Abanyarwanda bankurikira ni uko Assinah ari nka mushiki wanjye, ntabwo twigeze dukundana kuko n’iyo turi kumwe anyita musaza we nkamwita mushiki wanjye. Abantu babivuga rero ni uko batubonana kenshi haba ahakorerwa indirimbo cyangwa mu bitaramo bitandukanye, ibyo bituma rero benshi bibaza byinshi ko duteretana ariko si byo ahubwo ni nka kwa kundi uba wiyumvamo umuntu kubera ko mukora injyana imwe. Amateka yanjye na Assinah ni aya kivandimwe”
Si ibyo gusa kandi abantu bashingiraho bavuga ko Assinah yaba yarashwanye na Dee Rugz kuko mu minsi ishize Assinah yagaragaje ‘Fucker challenge’ yibasira bamwe mu bahanzi, na Dee Rugz arimo, bivugwa ko harimo n’abo baryamanye bakamuta. Dee Rugz yavuze ko ibyo Assinah yabikoreye kubera gushaka kuvugwa kandi ko bisaznwe bibaho cyane mu bahanzi.
Dee Rugz asanga uko abantu babona Assinah atari ko we amubona. Ati: “Uko abantu babona Assinah njyewe si ko mubona, ni umukobwa mwiza ufite umuco, gusa ku bantu batamuzi neza bashobora kuvuga ko yiyemera; akunda umuziki kandi ibyo akora byose abishyiraho umutima, akunda ibyo akora. Umuziki yawugiyemo vuba ariko hari abo yasanzemo amaze gucaho, n’ubwo bamwe banenga imyambarire ye, njyewe mbona ari imyambaro iranga abasitari, akabikora ashaka kwiyamamaza ngo abone amafaranga kimwe n’uko hari n’abandi bantu bagira imyambaro ibaranga nk’abapadiri, abasirikare n’abandi bafite umwuga bakora.”
Dee Rugz uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Oh my God (OMG)’, icyo asaba abantu bategura ibihembo bitandukanye mu Rwanda nka ‘Salax awards’ ni uko bakongeramo n’injyana ya reggae ndetse na dancehall kuko usanga izi njyana zidahabwa agaciro kanini mu gihugu bityo zikaba zarushaho gutera imbere no kumenyekana cyane.
Dee Rugz no ntabwo yigeze akundana na Asinah
Reba hano ikiganiro na Dee Rugz
)
Ibitekerezo