Siporo

Umutoza wa Gasogi United yahagaritswe imyaka 5

Umutoza wa Gasogi  United yahagaritswe imyaka 5

Umutoza wa Gasogi United ukomoka mu Misiri, Ahmed Adel ari mu batoza 3 bahanwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imyaka 5 badatoza kubera imbyangombwa mpimbano by’ubutoza (CAF Licnense A).

Nk’uko Radiyo yo muri Tuniziya ya Mosaïque FM yabitangaje, ni uko abatoza batatu barimo umunya-Tunisia, Rafik Mhamdi, umunya-Maroc, Youssef Roussi ndetse n’umunya-Misiri, Ahmed Adel bahagaritswe na CAF imyaka 5.

Aba batoza uko ari batatu bakaba bahaniwe kuba barakoreshaga ibyangomba by’ubutoza byo ku rwego rwa A rwa CAF bibemerera kuba abatoza bakuru by’ibihimbano.

Muri Nyakanga 2022 nibwo Gasogi United yemeje Ahmed Adel nk’umutoza mukuru, uyu mutoza akaba yaranatoje Musanze FC muri 2020.

Adel Ahmed yahanwe imyaka 5 adatoza kubera ibyangombwa mpimbano
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top