Siporo

Umutoza yitabye Imana yishimira igitego cyo ku munota wa nyuma

Umutoza yitabye Imana yishimira igitego cyo ku munota wa nyuma

Umutoza w’ikipe ya El Magd mu cyiciro cya kabiri mu Misiri, Adham El-Selhedar, yaraye yitabye Imana igihe yishimiraga igitego ikipe ye yari itsinze cyayihesheje amanota 3.

Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo hashize aho iyi kipe yari yakiriye Al-Zarka mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Misiri.

Iyi kipe yari ku mwanya wa nyuma yarwanaga no kureba ko yawuvaho, iminota 90 y’umukino yarangiye ari 0-0, yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 2 w’inyongera ibintu byashimishije cyane umutoza wayo, Adham El-Selhedar akishimira iki gitego agahita ahera umwuka.

Yahise yihutanwa kwa muganga aho yajyanywe mu bitaro bya Al-Amriya ariko ntibabasha kuramira ubuzima bwe kuko byari byarangiye, abaganga bavuze ko yafashwe n’umutima igihe yishimiraga iki gitego.

Umutoza Adham El-Selhedar yitabye Imana yishimira igitego
Yahise ajyanwa kwa muganga ariko ntibagira icyo bamufasha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top