Uncle Austin yageneye Junior wakoze impanuka amwe mu mafaranga y’igihembo cya Salax
Umuhanzi Uncle Austin ni umwe mu baraye begukanye igihembo cya Salax Awards mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Werurwe 2019 muri Kigali Serena Hotel.
Yahawe igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu gukora umuziki wa Afrobeat mwiza mu myaka itatu yari ishize ibihembo bya Salax Awards bidatangwa ubu bikaba byaragaruwe n’ikigo AHUPA Digital Services Limited cyahawe uburenganzira na Ikirezi Group yateguraga ibi bihembo.
Uncle Austin mu kwakira igihembo yahawe yatambukanye n’umuririmbyi Victor Rukotana uri mu bo ashyigikira mu muziki mu nzu ya The Management, asaba abantu gukomeza gushyigikira abakizamuka bafite impano. Aba bombi bahuriye mu ndirimbo yitwa ’Mama Cita’.
Yakomeje agira ati "Iki gihembo cyari cyarigaruriwe n’abandi bahanzi ariko ubu kigarutse mu rugo [...] Junior Multisystem ngira ngo mwese muramuzi, yakoze impanuka, imodoka yamugonze imusanze ku muhanda, ari kwivuza akeneye amafaranga, ibihumbi ijana ku mafaranga y’igihembo cya Salax Awards negukanye ndayamuha."
Junior Multisystem, umwe mu ba Producer bakomeye hano mu Rwanda wakoze indirimbo zinyuranye zamamaye, mu ijoro ryo ku wa Gatandaru tariki 30 Werurwe 2019 nibwo yakoze impanuka ikomeye, ahita ajyanwa gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.
Ni impanuka bivugwa ko yaturutse ku modoka ebyiri zagonganganye bikagera no ku banyamaguru barimo Junior Multisystem wagize ikibazo mu mutwe no mu mugongo ariko by’umwihariko agakomereka cyane ku kuboko.
Ibihembo bya Salax Awards byavuyemo icyo Uncle Austin yegukanye akiyemeza gufasha uyu mugenzi we wakoze impanuka, byinshi muri byo byatwawe na Bruce Melodie.
Abegukanye ibihembo bose:
Best artist: Bruce Melodie
Best Male Artist: Bruce Melodie
Best R&B artist: Bruce Melodie
Best Hip Hop Artist: Riderman
Best Afrobeat artist : Uncle Austin
Best Group :Active
Best new artist: Yvan Buravan
Best traditional artist : Mani Martin
Best gospel Artist: Israel Mbonyi
Best female artist : Queen Cha

Ibitekerezo