Imyidagaduro

Urukiko rwategetse ko Davis D na Kevin Kade bafungurwa

Urukiko rwategetse ko Davis D na Kevin Kade bafungurwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko abahanzi babiri, Davis D na Kevin Kade ndetse n’umufotozi, Tierry Habimana bakurikiranyaweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, bafungurwa by’agateganyo kuko nta bimenyetso bifatika bituma banshinjwa iki cyaha.

Ku ikubitiro Urwego rw’Ubugenzacyaha rwafashe Habimana Thierry ushinjwa gusambanya umwana, tariki ya 21 Mata hafashwe Kevin Kade ni mu gihe Davis D yafashwe tariki ya 24 Mata 2021 aguwe gitumo ubwo yari mu kiganiro cyanyuraga Live kuri Instagram.

Davis D aregwa icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya uyu mwana utarageza imyaka y’ubukure aho byabereye iwe mu rugo bigakorwa na Kevin Kade, ngo uyu mukobwa akihagera Davis D yarasohotse abaha rugari, byabaye tariki ya 18 Mata 2021.

Thierry we aregwa kuba yarasambanyije uyu mwana tariki ya 19 Mata 2021 ubwo yamutahagana bavuye mu birori ngo agiye kumucumbikira kuko amasaha yari yabafashe, bararanye ku buriri bumwe.

Bagejejwe bwa mbere imbere y’Urukiko tariki ya 5 Gicurasi 2021 ariko bavuga ko batiteguye kuburana kuko nka Thierry na Kevin Kade ubunganira mu mategeko atabonetse n’aho Davis D we avuga ko ikirego cye cyageze muri sisiteme gitinze ku buryo batabonye umwanya wo kukigaho bitonze.

Tariki ya 12 Gicurasi nibwo bagarutse imbere y’Urukiko ariko bose bahakana ibyo baregwa aho Davis D yagagragaje ko yasohotse mu nzu iwe uwo mukobwa aje kubera ko hari uwari umuhamagaye.

Kevin Kade yavuze ko uyu mukobwa ashaka kumwubakiraho izina kuko nta kigagaragaza ko baryamanye kuko na raporo za muganga zagaragaje ko yari yarataye ubusigi kera ndetse ko nta kimenyetso kigagaraaza ko baryamanye na we, ibi bikiyongera ku kuba yaragiye yivuguruza mubyo yagiye avuga yaba mu bushinjacyaha ndetse no mu bugenzacyaha aho hamwe yavuze ko ari kevin Kade wamuhamagaye ahandi akavuga ko ari we wamuhagaye, kandi ngo koko ni umukobwa wamwihamagariye amusaba ko babonana.

Habimana Thierry we yavuze ko yagakwiye gushimirwa kuko yacumbikiye umuntu wari wafashwe n’amasaha yabuze uko ataha, n’aho ibyo kurarana byo ngo bararanye ariko nta kintu yigeze akora.

Uyu munsi nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasomye imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’aba basore aho rwemeje ko aba uko ari batatu barekurwa kuko nta mpamvu ifatika ibahamya icyaha, bazakomeza gukurikiranwa bari hanze.

Urukiko rwategetse ko aba bahungu bahita bafungurwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top