Imyidagaduro

Urutonde rw’ibyamamare Nyarwanda byujuje miliyoni kuri Instagram (AMAFOTO)

Urutonde rw’ibyamamare Nyarwanda byujuje miliyoni kuri Instagram (AMAFOTO)

Ushobora kumva umubare miliyoni mu Isi ituwe n’abantu batabarika ukumva ari muto ariko kugeza abo bbantu bakwizera, bakizera ibyo ukora bakagukurikira, ntabwo ari ibintu byoroshye.

Ibyo wabibaza ibyamamare Nyarwanda birimo Meddy na The Ben tugiye kugarukaho muri iyi nkuru, imyaka byabatwaye kugira ngo byuzuze uyu mubare w’ababakurikira muri Instagram.

Uko Isi igenda itera imbere ni nako ibikorwa byinshi bigenda byimukira ku mbuga nkoranyambaga, benshi bazifashisha bagaragaza ubuzima bwa buri munsi babayemo, kumenyekanisha ibyo bakora, gucuruza hari n’abazikoresha mu rwego rwo kuruhuka mu mutwe.

Bivuze ko Isi ya none kuyitandukanya na murandasi cyangwa imbuga nkoranyambaga ibyo benshi bita ’Social Media’, ntibishoboka.

Muri iyi nkuru ISIMBI igiye kugaruka ku byamamare Nyarwanda byujuje miliyoni y’ababakurikira ku rubuga rwa Instagram rukoreshwa n’abatari bake.

Mbere y’uko tugaruka kuri uru rutonde rw’aba bahanzi, abakinnyi, abanyamideli, icyo wamenya ni uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari we ukurikirwa na bantu benshi mu Rwanda aho akurikirwa na miliyoni 1.7 (miliyoni n’ibihumbi 700).

Meddie Kagere

Ni we uheruka kuzuza aba bantu, aho yabujuje ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2026.

Meddie Kagere rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, Police, Gor Mahia yo muri Kenya na Simba SC yo muri Tanzania, ubu ni umwe mu bantu bakurikirwa na miliyoni y’abantu kuri Instagram.

Kagarara

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Uwizeye Enock ariko azwi nka Kagarara ku mbuga nkoranyambaga cyangwa Ashton Small.

Yamenyekanye cyane bitewe n’ibikorwa bye byo ku mbuga nkoranyambaga aho aba agaragaza ko n’abafite ubumuga bashoboye, ubuzima bwe bwaje guhinduka ubwo yahuraga n’Umunyamerika Ashton Hall. Ubu na we akurikirwa na miliyoni kuri Instagram.

Israel Mbonyi

Ni umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Urukundo abakunzi b’indirimbo ze bamukunda, banabimwerekeye ku mbuga nkoranyambaga aho kuri Instagram akurikirwa na we na miliyoni.

Meddy

Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy, ni umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo z’Isi ariko ubu akaba yarahinduye ajya mu muziki wo kuramya no guhizamba Imana.

Uyu mugabo w’umugore umwe n’abana babiri usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na we kuri Instagram akurikirwa na miliyoni imwe.

The Ben

Mugisha Benjamin ukunda kwiyita Tiger B, ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe cyane bitewe n’ijwi rye n’indirimbo zigarurira imitima ya benshi. Ubu akurikirwa na miliyoni kuri Instagram.

Miss Mutesi Jolly

Ni Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, ni umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga.

Ni umukobwa uzwiho kudaca ibintu ku ruhande, ibi ni bimwe mu byagiye bimwongerera igikundiro binazamura umubare w’abantu bamukurikira, ni umwe mu banyarwanda bakurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram mu Rwanda aho akurikirwa na miliyoni imwe n’ibihumbi 100 (1.1M).

Shaddyboo

Mbabazi Chadia wamenyekanye nka Shaddyboo gusa iri izina ntakirikunda kuko yavuze ko yahindutse yabaye icyaremwe gushya, ubu yitwa Mama Africa.

Uyu ni we munyarwanda wa mbere wujuje miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram. Yigize no kwiyita umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, gusa byari byo ntiyabeshyaga. Kuri ubu akurikirwa na miliyoni imwe n’ibihumbi 100 (1.1M)

Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce, umuhanzi Nyarwanda wamamaye nka Bruce Melodie afite abakunzi n’abafana benshi, nyuma ya Perezida Kagame ni we ukurikirwa na benshi, akurikirwa na miliyoni n’ibihumbi 200 kuri Instagram (1.2M).

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top