Imyidagaduro

Kimenyi Yves yavuze ko afite umukunzi, ibyo kuba yaramaze kubona gatanya

Kimenyi Yves yavuze ko afite umukunzi, ibyo  kuba yaramaze kubona gatanya

Kimenyi Yves yavuze ko ubu atari ’single’, ageze ku byo kuba yaramaze kubona gatanya agatandukana na Muyango Claudine, aruma ahuhaho.

Uyu wahoze ari umunyezamu, usigaye ukora ikiganiro yise Beyond 90, aherutse kuvuga ko mu kiganiro gitaha azasubiza ibibazo by’abantu bagiye bamubaza, bifuza kumenya.

Ni cyo kiganiro cyari gitahiwe, ariko ibibazo byinshi byibanze ku buzima bwe bwite, aho inkuru igezweho kuri we ari ugutandukana kwe na Muyango Claudine.

Abajijwe niba ubu nta mukunzi afite, yabiteye utwatsi avuga ko atari ’single.’

Ati "Tujye mu irangamimerere se? [Hahaha] Oya ntabwo ndi ’single’."

Abajijwe niba afite umugore cyangwa umukunzi (girlfriend) yagize ati "Birashoboka byose mu gihe kiri imbere bizakunda."

Yavuze ko Muyango Claudine ari umuntu yubaha, kandi ko ikibaraje ishinga ari ukugira ngo umwana wabo Miguel akure neza kandi bose babigizemo uruhare.

Ati "Njyewe na Mama Miguel twarahuye tubyara Miguel, umwana dukunda twese twifuza kubona akura yishimiye abigizemo uruhare nanjye nkabigiramo uruhare."

"Hari ibishobora kuza ku bw’impamvu ntazi ariko ni umuntu nubaha nka mama w’umwana wanjye ibindi byose niba navuga ngo tubitiza umurindi, gusa aho biri bimeze neza."

Mu minsi yashize aba bombi nibwo bagiye mu rukiko basaba gatanya, ku kuba yaramaze kuyibona, yarumye ahuhaho avuga ko bazabimenya.

Ati "Ikintu nk’icyo nikiba ntabwo nzarindira ko bavuga nzaza mbibwire abantu. Ibyo bintu bibaye bitanabaye nzaza nkubwire kuko gatanya kuri njye ntabwo ivuze ikintu gikomeye, ikiba gikomeye ni ubuzima, iyo ubuzima bubayeho bugakomeza kuri wowe no ku wundi ni cyo cy’ingenzi kuko nshobora no kuyibona nkagenda nkabona
undi ubuzima bugakomeza."

Ni umugabo wemeje ko azongera agashaka umugore ko kandi na Muyango amubwiye ko agiye gushaka yazamutwerera.

Kimenyi Yves yanze kwerura niba yaramaze kubona gatanya cyangwa itaraboneka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top