Usanga turira, nta muntu ufite ikintu akugomba hano mu Isi - Isimbi Model
Umunyamideli Isimbi Model, yavuze ko abantu bakwiye kureka kurira bameze nk’aho hari uwo batezeho amaboko, ibyo bakwiye kubireka kuko nta muntu ufite icyo abagomba muri iyi Si.
Isimbi Model yavuze ko muri iyi minsi abona hari abantu benshi baba barira nk’aho hari icyo batahawe bakwiye kumenya ko kuri iyi Si nta muntu ubitayeho ari bo bagomba kwiyitaho bakareka gutega amaboko.
Ati "Abantu twese usanga turimo kurira, nta muntu ufite ikintu akugomba hano mu Isi, ibyo bakugomba barabizanye... Dufite abantu benshi ugasanga bari hariya bararira, nta muntu n’umwe ufite ikintu akugomba, kora usenge byose birashoboka."
Ngo abantu bahora biganyira icyo yababwira ni uko Yesu yakoze igitangaza rimwe apfira abantu atazongera kubapfira.
Ati "Umuntu uri hariya urimo kwiganyira nta kindi nakubwira nakubwira ngo igitangaza cya mbere Yesu yagombaga gukora yaragikoze, yaratubambiwe ku musaraba. Ikindi ni ukwagura imyumvire, byose birashoboka."

Ibitekerezo