VIDEO: Byari ibyishimo bivanze n’amarira ubwo Sunny yahuraga n’umuryango wamureze akiri umwana
Byari ibyishimo bikomeye kuri Ingabire Dorcas [Sunny], umuhanzikazi nyarwanda wamenyekanye mu ndirimbo Kungola yakoranye na Bruce Melody, Property aheruka gusohora, ubwo yahuraga n’umuryango wamureze akiri umwana akaza kubaturoka akajya gushaka ubuzima.
Ari kumwe n’ikinyamakuru Isimbi, kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kamena 2019, Sunny yahuye n’umuryango we yaherukaga akiga mu mashuri abanza.
Uburyo yinjiye muri uyu muryango, yahuye n’umukobwa umwe wo muri uyu muryango witwa Ingabire Sandra ku ishuri bigana Kimihurura ubwo yigaga mu wa 5 w’amashuri abanza.
Sunny yamubwiye ko aba ahantu Kacyiru atabayeho neza, bumvikana ko agenda nk’ugiye kubasura akagumayo, yahise agenda agumayo agira amahirwe mama wa bo aramwakira n’ubwo papa wa bo byabanje kumugora, yabanye n’uyu muryango mu gihe cy’imyaka 3 aza kuhava muri 2007.
Yashimiye cyane Sandra wamukuye mu rugo rw’abasore 4 bari bamucumbikiye Kacyiru abayeho ubuzima bubi, yamugiriye neza nta n’ikintu na kimwe bigeze bapfa.
Sunny yatandukanye n’uyu muryango muri 2007, ari Sunny ndetse n’uyu muryango wamureze ntabwo bibuka uburyo batandukanye.
Yajyaga agaruka mu Rwanda ariko ntiyabashije gusura uyu muryango we wamureze bitewe n’uko aho bari batuye Kimicanga yasanze barasenye, baravuguruye ababura gutyo.
Ubwo yahoberanaga na Sandra wamutwaye iwabo kuayo
Umwe mu bakobwa b’uyu mumama witwa Isabelle ni we wa wamubonye agarutse mu Rwanda atangiye kuvugwa mu itangazamakuru cyane ko yabaye umuhanzi, abibwira umuryango we ubanza kubihakana ariko nyuma waje kubyemera.
Isabelle n’ubundi ni we wavuganye na Sunny aramwibwira akuye nimero kuri Instagram bumvikana ko agomba no kujya kubasura.
Yagize ati”namwandikiye kuri facebook mbona ntabwo ayikoresha cyane, kuri Instagram nkakunda gukora ‘like’ ku mafoto ye ariko ntabwo yari anzi, naramwandikiye mwoherereza number ariko mbona ntabwo abyitayeho ariko yari yararakaye kubera indirimbo Bruce Melody yamutwaye.”
Yakomeje agira ati”Sinzi ukuntu nagiye kuri Instagram ye nshya nkuraho nimero yashyizeho ndavuga ngo nzamwandikira ndebe ko amvugisha, bwa mbere ndamuhamagara numva ari mu rusaku nanga kuvuga, mwoherereza ubutumwa bugufi ‘sms’ ndamwibwira ndamubwira nti uze kumvugisha, nyuma arampamagara turavugana, tumenyana dutyo.”
Sunny yavuze ko yishimiye cyane kubona yongeye guhura n’umuryango we wamuruze akiri umwana kuko yari yarawubuze.
Yagize ati”nishimye cyane, nk’uko yabivuze twabonanye kuri Instagram, turaganira hanyuma mbasaba nimero tuvugana kuri whatsapp ndababwira nti ninza mu Rwanda nshaka kuzabasura, ubu kuri iyi nshuro nibwo nabahamagaye ndababwira nti ndi Kigali ariko nimbona umwanya nzabasura, ejo ndongera ndahamagara barambwira ngo barahari ndababwira ngo ndaza uyu munsi.”
Sunny ahura n’umubyeyi wamureze akiri umwana
Mukanyandwi Jeannette, umubyeyi wafashe Sunny akiri umwana akamurera ngo akimara kumenya ko umwana ari impfubyi ntabwo yigeze atekereza byinshi ku kuba yamwakira.
Yagize ati”Mubyukuri uburyo uyu mwana namubonyemo, yazanywe n’umwana wanjye biganaga ku kigo kimwe, mwakira nk’umwana mu rugo kuko nkimara kumenya ko ari impfubyi sinigeze mbaza byinshi namwakiriye nk’impfubyi mbonye kuko mu kubyiruka kwanjye numvaga nzabana n’impfubyi cyane, naramwakiriye mbimenyesha n’umugabo ariko ukumva ntabyumva neza ukuntu umwana w’abandi wamwakira utazi iwabo ariko mubwira ko ari mu bandi.”
Ngo yakuze ari umwana mwiza ntiyigeze amugora, yakundaga imirimo akubaha cyane. Ntiyigeze amubaza aho akomoka kuko yumvaga avuga ko n’ubundi aho avuye yarerwaga atari iwabo, yumvaga kubimubaza byamukomeretsa kurushaho.
Sunny yakundaga kubwira uyu muryango ko azaba umuhanzi ariko ntibabyemere, imvugo ye abenshi bafashe nk’ibyo yigira ngo kuva na kera akiri umwana yavugaga uburimi.
Nyuma y’imyaka 3 gusa abana n’uyu muryango, uyu mubyeyi ntabwo azi uburyo yagiye ngo yagiye ku ishuri ntiyagaruka, gusa ngo yakundaga kumubwira ko azajya gushaka akazi.
Sunny yashimye cyane uyu muryango kuko wamureze neza, umufata nk’umwana wabo bibyariye nta kintu na kimwe yigeze ababurana, ngo ntibigeze banamubaza byinshi ku buzima bwe kuko byari gutuma arushaho gukomereka.
Reba amasusho y’uko Sunny yahuye n’uyu muryango
)
Ibitekerezo