Imyidagaduro

VIDEO: Ibitangaje kuri Temarigwe urya isafuriya y’umuceri na telemusi 4 z’igikoma mu buzima busanzwe

VIDEO: Ibitangaje kuri Temarigwe urya isafuriya y’umuceri na telemusi 4 z’igikoma mu buzima busanzwe

Temarigwe ni zina rizwi cyane mu Rwanda mu mukino wo kurya dore ko yemeza ko ntawumuhiga mu kurya mu gihugu,.

Arubatse afite umugore n’abana, avuga ko mu minsi isanzwe yinywera telemusi 4 z’igikoma, ikiro cy’umuceri n’icy’inyama.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi.rw, cyibanze ku mirire y’uyu mugabo mu buzima busanzwe atari mu irushanwa, Temarigwe avuga ko iyo ari iwe atarya nk’uhatana ariko na none ngo ntiyisondeka.

Yagize ati”Reka tuganire ibintu by’ubwenge cyane, nziko kuva wabaho utarabona umukinnyi akinira umupira muri salon ye, umukinnyi ajya mu kibuga, ubwo ni ukuvuga ngo mu rugo ndya ibisanzwe, mu rugo buriya nshobora kurya ikiro 1 cy’umuceri, ikiro kimwe cy’inyama n’ubutelemusi 4 bw’igikoma.”

Akomeza avuga ko we mu rugo iyo bagiye guteka babara ibyabo we bakamurengerezaho ikiro cye.

Yagize ati”Ubundi mu rugo bateka ibiro 2 n’igice, turi nk’abantu bageze kuri 7, njye n’umugore wanjye ndetse n’abana ba mushiki wanjye. Ku nyama nabwo ndya ikiro kimwe.”

Bitewe n’umukino akina ngo ntabwo ajya agira ikibazo cyo guhaha mu rugo rwe, ntihajya habura ibyo kurya kandi bihagije dore ko ubusanzwe anafite akazi ko gukora ubusitani bw’abakire kandi yishyurwa agatubutse.

Muri uyu mukino akina wo kurya avuga ko nawo ugira amategeko ndetse n’abawuyobora mu gihe urimo kuba kandi ngo habamo n’ibihano.

Reba ikiganiro twagiranye na Temarigwe usobanukirwe byinshi kuri we no ku mukino wo kurya akina wajyaga wibaza.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top