Imyidagaduro

VIDEO: Inkomoko y’igitekerezo ‘Ubuto’ indirimbo nshya ya Clarisse Karasira

VIDEO: Inkomoko y’igitekerezo ‘Ubuto’ indirimbo nshya ya Clarisse Karasira

Umuhanzikazi Clarisse Karasira umaze kumenyerwa cyane mu njyana gakondo, mu ndirimbo ziba zikubiyemo ubutumwa bwibanda ku bintu abantu bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi, yashyize hanze indirimbo ‘Ubuto’ igaruka ku burere abana bakagombye kubona, avuga ko yayihimbye agendeye ku byo yiboneye n’amaso ye.

Ni indirimbo icurangitse mu buryo gakondo, ikaba ikubiyemo ubutumwa ku babyeyi bw’uko bakabaye bita ku bana kuko aribo Rwanda rw’ejo.

Aganira n’ikinyamakuru Isimbi, Clarisse Karasira yatangaje ko igitekerezo cyo kuri iyi ndirimbo cyavuye ku buryo yabonye abana bafatwa muri iyi minsi, bamwe muri abo bana bakaba baramwihereye ubuhamya.

Yagize ati”Igitekerezo cyavuye ku byo nabonaga, imibereho y’abana hirya no hino mu gihugu aho nabashije kugera, abana twabashije kuganira, hari abana benshi uburenanzira bwabo butubahirizwa bikababuza kugera ku nzozi zabo, hari abana benshi usanga mu muhanda, hari abashukwa bagaterwa inda zitateganyijwe ariko hari abana babayeho neza hari n’abana bagwingiye.”

Yakomeje avuga ko kuba hari abana babayeho neza, abandi bakaba barakuze nta kinyabupfura ari byo byamuteye kuba yahimba indirimbo ikubiyemo uburere n’ubutore bukwiye umwana.

Ngo yizeye ko hari ikizahinduka kuko nyuma y’igihe gito isohotse ngo yatangiye kubona ubutumwa bw’abantu bamubwira ko indirimbo ye yatumye bitekerezaho bakibuka uruhare rwabo mu kerera abana.

Ibyo yabonye nibyo byatumye ahimba indirimbo ubuto

Reba hano indirimbo Ubuto ya Clarisse Karasira

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top