Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe cyane muri Miss Rwanda 2019 yemeza nta mususu ko kuba ahorana isoni bifite imizi mu muco nyarwanda mu gihe abandi babibona nk’inenge.
Miss Mwiseneza kuva yakwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda kugeza risojwe, mu kuganira n’itangazamakuru akenshi agaragara avuga yubitse umutwe ubundi umunyamakuru yamureba cyane mu maso akareba ku ruhande.
Ibi, hari ababimunengeye bakabifata nk’umuco utari mwiza yagakwiye gucikaho ariko ku ruhande rwe yemeza ko abikora nkana nk’Umunyarwandakazi nyawe.
Yemeza ko kuba abenshi bamubona nk’umukobwa ugira isoni, ku ruhande rwe ngo asanga ari ikintu cyiza kuko ‘umukobwa washize isoni atamubonamo indangagaciro zuzuye’.
Yagize ati “Icyo navuga cyo buri wese avuga icyo ashaka, ibijyanye n’isoni byo ndakeka n’umukobwa washize isoni ntabwo aba ari umukobwa buriya. Ntewe ishema no kuba ngira isoni, ndazigira.”
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi.rw, yari yavuze ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2019 agomba kujya gukorera ubukangurambaga bw’umushinga we mu Karere ka Rwamagana gusa byaje kurangira gahunda isubitswe ku munota wa nyuma.
Amakuru Isimbi.rw ifite, yemeza ko Miss Mwiseneza n’abanyarwenya bagombaga kumufasha muri ubu bukangurambaga, bateguye igikorwa babimenyesha Visi Meya wa Rwamagana abaha ikaze.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe ahagombaga kubera igikorwa yahamagaye abagiteguye ababaza impamvu batabimenyesheje Umurenge bo basubiza ko ‘Akarere kabizi’.
Mu gicuku nibwo Josiane na bagenzi be ngo babonye ubutumwa buturutse ku karere busubika igikorwa.
Turacyagerageza kuvugana na Josiane ngo asobanure impamvu nyamukuru yatumye igikorwa gikurwaho.
Ikiganiro kirambuye twagiranye na Mwiseneza Josiane
Mbere yo gusubiza iki gikorwa, Josiane yari yabwiye Isimbi.rw ati “Igikorwa ni ubukangurambaga ku mushinga wanjye. Biriya icyo bizamfasha ni ukugira ngo abantu batangire bahindure imyumvire biciye mu buhanzi bagende babyumva hanyuma tubone gutangira umushinga.”
Yabajijwe impamvu yahereye i Rwamagana asubiza agira ati “Niyemeje ko nzafasha abo mu gihugu hose, ntabwo nzakorera iwacu gusa. Kuba narahereye mu Burasirazuba ni uko n’abayobozi baho duhuje, nasanze banshyigikiye, ntabwo ari ukuvuga ko ari ho nzahera ahubwo niho wenda duhereye ubukangurambaga.”

Ibitekerezo