VIDEO: Niyonkuru, umwana udasanzwe ufite inzozi zo kuzahura na Perezida Kagame
Niyonkuru Fabrice, ku myaka 10 afite ubuhanga buhambaye mu kuvuga imivugo, kuririmba yigana abandi bahanzi, gusetsa no kuganira nk’abantu bakuru mu buryo butangaza benshi.
Iyo uganira na Niyonkuru Fabrice wumva afite ibitekerezo nk’iby’umusore w’imyaka 20 kandi ujijutse.
Impano ya Fabrice yigaragaje cyane biciye ku mbuga nkoranyambaga. Ni benshi bagiye bahanahana videos za Fabrice avuga ibintu mu buryo butangarirwa na benshi. Afite ubuhanga bwihariye mu kuvuga imivugo adategwa, ni we uyihimbira kandi akayifata mu mutwe ku buryo nubwo wamutungura asinziriye yakanguka akabisubiramo uko byakabaye adategwa.
Fabrice aba mu cyaro ahitwa i Kagano mu Karere ka Nyamasheke. Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi.rw yasubiyemo kenshi ko aho yiga hatajyanye n’ubumenyi bwe, ngo hari n’igihe mwarimu avuga ijambo ry’Icyongereza nabi Fabrice ubwe agahita amutahura; bityo akaba yifuza ko abagiraneza bamufasha kubona ishuri mu kigo kigezweho i Kigali.
Icyifuzo cye gikomeye ni ukuzahura na Perezida Kagame bakazaganira amaso ku yandi. Ngo umunsi bazahura ntacyo azasaba Perezida, ngo azategereza bamugenere.
Yemeza ko umuryango we utifashije. Abana na nyina w’umuhinzi Byukusenge Vestine mu gihe uwakabaye yitwa se Nzabihimana Alfred yamwihakanye ndetse akaba yarataye umuryango wabo.
Reba ikiganiro kirambuye twagiranye na Niyonkuru Fabrice:
)
Ibitekerezo
Mon coeur david
Ku wa 16-11-2022Ndiumwana mutoya wumuhanzi
Mon coeur david
Ku wa 16-11-2022Ndiumwana mutoya wumuhanzi
Mon coeur david
Ku wa 16-11-2022Ndiumwana mutoya wumuhanzi
Devid Chizo
Ku wa 16-11-2022Ndiumwanamuto wumuhanzi