Imyidagaduro

VIDEO: Ubuzima bugoye umunyamakuru Mugwiza Gerry yanyuzemo

VIDEO: Ubuzima bugoye umunyamakuru Mugwiza Gerry yanyuzemo

Muhawenimana Gerardine wamenyekanye ku mazina ya Mugwiza Gerry, wabaye umunyamakuru kuri Flash Fm yatangaje uburyo yakuze atazi se ndetse anemeza ko igituma ingo z’ubu zisenyuka ari ukutihanganirana hagati y’abashakanye.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Isimbi.rw, Gerry yavuze ko yamenye se afite imyaka 30 nyuma y’igihe kinini yirirwa amushakisha.

Yagize ati: “Nkivuka, ababyeyi banjye ntibabashije kugumana kuko papa yatandukanye na mama hanyuma mama anjyana kuba kwa nyogokuru. Nakuze ntazi papa ntazi n’aho akomoka, nirirwaga nzenguruka Byumba nshaka nibura umuntu dusa. Mu mwaka wa 2009 ni bwo namenye umuryango wo kwa papa ubwo nari mfite imyaka 30.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo umuryango we wari warazimye ariko yaje kuwuzura n’ubwo yihambiriye ku mugabo ariko bikanga.

Yagize ati: “Umuryango wanjye wari warazimye kuko abenshi bitabye Imana harimo na mama ariko narawuzukije. Njyewe nahatirije umugabo mu gihe kingana n’imyaka 17 biranga kandi kubaka narabishakaga gusa ubu mfite abana batanu kandi natangiye kubyara mfite imyaka 18 n’ubwo nagiraga ipfunwe ryo kubyemera”.

Gerry yanavuze ko ingo nyinshi zisenyuka kubera kutihanganirana no kutumvikana. Ngo gusa nk’uko bavuga ngo: ‘Umwana apfa mu iterura kandi ngo akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara,’ ngo usanga iyo umuntu atahawe uburere bwiza akiri muto atabasha kububona ari uko yubatse urwe.

Ngo Kubera ubuzima bugoye Abanyarwanda benshi babayemo, hari abatandukana kuko bashatse bafite imitungo hanyuma ikaza kugenda cyangwa bakaba barubatse nta cyo bari bafite bagapfa imitungo bagezeho.

Gerry kandi asanga ibindi bitera gatanya muri iki gihe harimo umurengwe, interineti (gukoresha imbuga nkoranyambaga), ubusinzi, gucana inyuma ndetse no gushakana mu buryo butunguranye (batiteguye).

Mugwiza Gerry mu kiganiro na Isimbi TV

Reba hano ikiganiro na Mugwiza Nelly

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top