Wema Sepetu yahumurijwe nyuma yo kugaragaza ko atewe ishyari na Mdee uheruka kwibaruka na Rotimi
Mu minsi ishize nibwo Vanessa Mdee umaze kubaka izina mu muziki wa Tanzania we n’umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime muri Amerika, Olurotimi Akinosho uzwi nka Rotimi bibarutse imfura yabo, Wema Sepetu ntiyaripfanye yavuze ko bimuteye ishyari.
Mu butumwa bwohererejwe uyu mukobwa bumwifuriza gusubirayo ko nta mahwa, ni ku ifoto Mdee yashyize kuri Instagram, harimo n’ubwa Wema Sepetu wagaragaje ko bimuteye ishyari ariko benshi bamuhumuriza bamubwira ko na we igihe cye kizagera.
Ati “mfite ishyari ryinshi. Congratulation mwana wanjye.”
Ubu butumwa bwa Wema, benshi babuvuzeho bamwihanganisha, Mdee amusubiza ko umunsi umwe azaba umuhamya w’ibyo Imana yamukoreye.
Ati “umunsi umwe uzasangiza abantu ubuhamya, kandi buzaba ari bwiza. Uzabona umwana, amena.”
Abantu benshi bagiye bavuga kuri ubu butumwa bamubwiye ko Imana idasinziriye umunsi umwe azaba umuhamya w’ibitangaza byayo.
Wema Sepetu aherutse kuvuga ko yakuyemo inda ebyiri za Kanumba wari umukinnyi wa filime witabye Imana ndetse akaba abyicuza, ahamya ko ari nacyo cyatumye ubu ashobora kuba atabyara.

Ibitekerezo