Wema Sepetu yatangaje amagambo yatunguye benshi ku nda y’umukunzi wa Diamond Tanasha
Uwahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz, Wema Sepetu yavuze ko yishimiye cyane kuba Tanasha atwite inda ya Diamond kandi abizi neza ko na se w’umwana amukunda.
Uyu mukobwa wabaye Nyampinga wa Tanzania 2006, yatunguye abantu ubwo yatangazaga aya magambo ashimagiza umukunzi wa Diamond wahoze ari umukunzi we.
Nyuma y’uko abyaranye na Zari abana 2, akabyarana na Hamisa Mobetto bose bagahita batandukana nawe, Diamond yongeye kuvugwa mu rukundo n’umunyakenya Tanasha ndetse bakaba bitegura kubyara umwana wabo w’imfura, benshi bagiye baburira uyu mukobwa ko na we Diamond azamukora nk’ibyo yakoze abandi.
Wema Sepetu akaba we yatunguye abantu ahumuriza uyu mukobwa amubwira ko we yishimiye kuba atwite kandi ko yizeye ko na se w’umwana atazamutererana kuko akunda abana.
Yagize ati"Mu by’ukuri Tanasha ndamwishimiye cyane, ndetse ndanamusabira ku Mana kugira ngo azabyare neza, nubona umubyeyi umeze kuriya musabire ku Mana kugira ngo bizagende neza. Ikindi kishimishije ni se w’umwana akunda cyane abana, ni ibintu byiza cyane."
Ubwo Diamond aheruka mu Rwanda yatangaje ko we na Tanasha bitegura kubyara umwana wabo w’umuhungu muri uku kwezi, ni mu gihe aherutse gutangaza ko ari we uzamubera umugore.
Tanasha aritegura kubyara muri uku kwezi
Sepetu ngo azi neza ko ibyo abantu bakeka ko Diamond azatererana Tanasha atari byo
)
Ibitekerezo
Irakoze shadrach
Ku wa 27-08-2019The ben azaba uwamnere
G west gahanga
Ku wa 21-08-2019Ibyo ntakibazo
G west gahanga
Ku wa 21-08-2019Ibyo ntakibazo