Imyidagaduro

Wema Sepetu yatawe muri yombi

Wema Sepetu yatawe muri yombi

Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideri uzwi cyane mu gihugu cya Tanzaniya, Wema Sepetu kuri ari mu maboko ya polisi y’iki gihugu aho yasabiwe n’urukiko gufungwa iminsi 7 azira kutarwitaba.

Urukiko rwa Kisutu mu Mujyi wa Dar es Salaam ni rwo rwafashe uyu mwanzuro ko agiye kuba ari muri gereza, akaba yabaye acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi kugira ngo hakurikiranwe ibyaha aregwa.

Ikinyamakuru TUKO cyo muri Kenya cyatangaje ko kuri uyu wa 17 Kamena ari bwo Wema yagejejwe imbere y’urukiko rwa ‘Kisutu Resident Magistrate’s Court’ ashinjwa kwanga kwitaba urukiko no gushaka gutanga ruswa ngo adakurikiranwa.

Umuyobozi w’uru rukiko, Maira Kasonde yatanga je ko Wema aba afunzwe mu gihe cy’iminsi irindwi na polisi kugeza urubanza rwe rusubukuwe ku wa 24 Kamena 2019.

Yagize ati: “Urubanza ruzasubukurwa ku itariki 24 Kamena muri uyu mwaka, bityo rero ukekwaho icyaha agomba kuba afunzwe kugeza kuri iyo tariki.”

Mu kwisobanura, Wema yemeye ko yanze kwitaba urukiko inshuro ebyiri kubera impamvu zumvikana z’akazi kenshi n’uburwayi yari afite, bikaba byatumye asaba urukiko kumubabarira agataha nk’uko byagarutsweho n’abunganizi be mu mategeko bavuga ko ari n’ubwa mbere yari afatiwe mu cyaha.

Ubusabe bwabo ntibwahawe agaciro ahubwo urukiko rwahisemo ko ajya kuba afungiwe kuri sitasiyo ya polisi.

Ibi kandi birashimangirwa n’amafoto atandukanye ya Wema yagaragaye ari ku modoka bityo bigatuma abantu batayavugaho rumwe.

Umwanzuro wa nyuma wo gufunga Wema wafashwe n’urukiko nyuma yo gutabwa muri yombi kubera kwanga kwitaba urukiko mu bihe bibiri bitandukanye.

Wema yatawe muri yombi mu kwezi k’Ugushyingo 2018 ashinjwa gukwirakwiza amafoto y’urukozasoni atandukanye ku nkuta nkoranyambaga zitandukanye.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kubera gukwirakwiza aya mafoto, Wema yasabye imbabazi abanya-Tanzania bose ararekurwa ngo azajye yitaba urukiko uko rumukeneye kuri iki cyaha yaregwaga

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top