Wendy Williams yatandukanye n’umugabo bari bamaranye imyaka 21
Wendy Williams, umugore wamamaye mu gukora ibiganiro kuri televiziyo yandikiye asaba gatanya n’umugabo we Kevin Hunter ashinja kumuca inyuma.
Mu nyandiko yashyikirije urukiko rwo muri New Jersey ku wa Gatatu, yavuze ko mu mibanire yabo hari hamaze kugaragara ibibatanya bikomeye adashobora kwihanganira.
Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko Hunter aca inyuma Wendy Williams ariko uyu mugore ntabyemere ndetse aza no kuvugira umugabo we mu kiganiro kinyura kuri televiziyo akora “The Wendy Williams Show” gikomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kwezi gushize Williams w’imyaka 54 yatangaje ko mu buzima bwe yakunze guhangana no gukoresha ikiyobyabwenge cya Cocaine cyane cyane ubwo yari akiri umutangazamakuru kuri radiyo.
Kevin Hunter ufite imyaka 47 yari umujyanama wa Wendy Williams ndetse akaba n’umwe mu bayobozi bakuru b’ikiganiro The Wendy Williams Show. Basezeranye mu 1997, babyarana umuhungu ubu ufite imyaka 19.
Daily Mail ivuga ko mu gihe umugore we yari ahanganye n’ububata bw’ibiyobyabwenge, Kevin yamutendekaga Sharina Hudson bagahurira mu nzu y’ibanga yo muri Leta ya New Jersey.
Sharina ukora ubuvuzi bwo kunanura imitsi yagaragaye yambaye zahabu, yitwaje n’isakoshi igura ibihumbi 5200 by’amadorali bikekwako ari ibyo uyu mugabo yamuguriye.
Aba bombi babyaranye umwana w’umukobwa mu kwezi gushize, bivugwa ko Kevin Hunter yahise amuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Ferrari Portofino igura amadorali asaga 215 000.
Mu ntangiriro za Werurwe 2019 uyu mugore yari aherutse kuvuga ko adateze gutana n’umugabo we ati “Ingo zigira ibyazo, habamo ibyiza n’ibibi, ntimuzigere mumbaza ibyo mu rugo rwanjye igihe ngifite iyi (yerekana impeta ye), kandi ntaho izajya muri ubu buzima.”
Nyuma yaho ariko uyu mugore yeruye ko atakibana n’umugabo we ahubwo ko aba mu nzu y’ababaswe n’ibiyobyabwenge aho afite umuntu umwitaho isaha ku isaha.
Ku wa 25 Werurwe, Wendy Williams yajyanwe mu bitaro yanyoye inzoga nyinshi bivugwa ko yabitewe no kuvumbura ko umugabo we yabyaranye n’inshoreke.
Mu gitabo kivuga ku buzima bwe Wendy Williams yanditse muri 2004 yavuze ko muri 2001 nabwo yavumbuye ko umugabo we amuca inyuma akumva ‘yamwica’ ariko akanga ko batandukana kuko n’umwana wabo yari akiri muto.

Ibitekerezo