Siporo

Yanga ya Papy na Haruna yirukanye umutoza mukuru bitewe n’amagambo mabi yatangaje

Yanga ya Papy na Haruna yirukanye umutoza mukuru bitewe n’amagambo mabi yatangaje

Nyuma y’amezi ageri kuri 7 ari umutoza mukuru wa Yanga muri Tanzania ikinamo abanyarwanda, Haruna Niyonzima na Papy yirukanye umutoza mukuru Luc Eymael kubera amagambo yatangaje anyuranyije n’amahame agenga siporo.

Muri Mutarama 2020, ni bwo uyu mutoza wanyuze mu Rwanda atoza Rayon Sports yagizwe umutoza mukuru wa Yanga.

Nyuma yo gugirwa umutoza mukuru, uyu mugabo yakunze kugenda yumvikana mu itangazamakuru atangaza ko y’uko muri iki gihugu cya Tanzania agenda akorerwa ibikorwa by’ironda ruhu.

Ibi byaje guhuhuka nyuma yo gutsindwa na Simba SC muri ½ cy’igikombe cy’igihugu muri Tanzania 4-2, yahise ashanwa n’abamwungirije barimo Patrick Mkwasa ahita anamuhagarika ntiyamutwara ku mukino wa Mtibwa Sugar.

Abafana bamusabye ubusobanuro bw’impamvu yasize umutoza umwungirije avuga ko nta kintu yasubiza abantu badafite ubwenge batigeze baniga.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwamusabye ibisobanuro na bo ababwira ko nta kintu bakwiye kumubaza mu gihe hari ibyo batubahirije nko kumuha imodoka, n’aho ngo gusubiza abafana bameze nk’imbwa n’inkende ntabyo yakora.

Ubuyobozi bwa Yanga bukaba bwahise bufata umwanzuro wo kwirukana uyu mutoza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Nyakanga 2020 bitewe n’aya magambo yose yagiye atangaza.

Yanga yirukanye uyu mutoza nyuma yo gusoza shampiyona ku mwanya wa 2 n’amanota 72, mu gihe Simba SC yegukanye igikombe ifite 88.

Luc Eymael yamaze kwirukanwa muri Yanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top