Yannick Mukunzi yahundagajweho imitoma n’umugore we Iribagiza Joy ku isabukuru ye
Umugore wa Yannick Mukunzi, Mukunzi Iribagiza Joy yafashe umwanya yifuriza umugabo we isabukuru nziza y’amavuko mu magambo yuje imitoma n’amarangamutima.
Nyuma y’imyaka myinshi bakundana, tariki ya 20 Mutarama 2019 bafashe icyemezo basezerana imbere y’amategeko, ni nyuma kandi yo kubyarana umwana w’umuhungu Mukunzi Ethan.
Nyuma yo gusezerana uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru, yahise yerekeza ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden.
Tariki ya 2 Ukwakira buri mwaka, Yannick Mukunzi yizihiza isabukuru y’amavuko, uyu munsi akaba yizihije isabukuru y’imyaka 24.
Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, umugore we Iribagiza Joy, yafashe umwanya yifuriza umugabo we isabukuru nziza, aho yavuze ko yagize amahirwe yo kuba ari we mugore wa mbere wahiriwe ku Isi.
Yagize ati"isabukuru nziza ku mugabo wa mbere mwiza ku Isi yose, Imana ikomeze kubana na we kandi ikurinde kuri buri ntambwe uteye mu buzima bwawe. Sinabona uburyo buhagije nagushimira ku byo wankoreye ni byo ukomeje kunkorera. Ndi umugore w’umunyamahirwe ku isi yose, ndangira ngo umenye ko nishimira kuba nkufite nk’umugabo wanjye kandi ndagusezeranya ko buri gihe nzaba mpari ku bwawe mukunzi. Ndagukunda cyane kandi buri gihe nzahora nkukunda. Isabukuru nziza na none mukunzi."
Yannick Mukunzi na Mukunzi Iribagiza Joy bafitanye umwana umwe w’umuhungu ari we Mukunzi Ethan w’imyaka 3.
Yannick Mukunzi yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, aza kuzamurwa muri APR FC nkuru maze muri 2017 aza kuyivamo yerekeza muri Rayon Sports nayo batandukanye muri Mutarama 2019 yerekeje ku mugabane w’u Burayi muri Swden aho akina kugeza uyu munsi.

Ibitekerezo