Imyidagaduro

Ykee Benda yababariye A Pass baherutse gushyamirana

Ykee Benda yababariye A Pass baherutse gushyamirana

Abahanzi bo mu gihugu cya Uganda Alexander Bagonza [A Pass] na Wycliff Tugume uzwi ku izina rya Ykee Benda wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Munakampala”, nyuma y’igihe kinini aba bombi baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, ubu bamaze kwiyunga.

Amakuru dukesha ikinyamakuru HOWWEBIZ avuga ko uku kutumvikana hagati y’aba bahanzi byatangiye mu gihe A Pass yasererezaga Ykee Benda avuga ko adashoboye kubera ko yakuwe ku rutonde rw’abahanzi bagombaga kuririmba ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya mu mwaka ushize wa 2018 nk’uko byari biteganyijwe, ibyo byatumye Ykee Benda na we asubiza A Pass ko ari umuhanzi umeze nk’ishusho maze umubano wabo utangira gucumbagira ubwo.

Gusa aba bahanzi bombi bahisemo guhagarika guterana amagambo maze bahitamo inzira yo kwiyunga no gukorera hamwe. A Pass ni we wafashe iya mbere mu kugaragaza ko yiyunze na Ykee Benda abinyujije mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook.

Yagize ati: “Nk’abavandimwe, twarabiganiriye twembi ariko igihe kirageze ngo bijye ahagaragara. Njyewe na Ykee Benda twagize kutumvikana mu bihe byashize, dusabye imbabazi abafana bacu twagaragarije gupfa ubusa, gusa mwese murabizi ko iyo umuntu akuze iby’ubwana abishyira ku ruhande kandi ni cyo gukura bivuze. Negereye mugenzi wanjye [Ykee Benda] ngo tubiganire birangire kandi ntibyantwaye iminota irenze 30 kugira ngo bibe bikemutse. Urukundo no kubahana bizahora bitsinda.”

A Pass yakomeje avuga ko urukundo ari rumwe nk’abavandimwe ndetse ko batangiye intambwe nshya y’ubuzima bagomba gukomeza gufatanya muri byose nta gushyamirana ahubwo bagasenyera umugozi umwe kugira ngo umuziki wabo ukomeze gutera imbere.

Icyabaryanishaga bamaze kugishyira ku ruhande

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top