Imyidagaduro

Young Grace yagaragaje amafoto y’umwana we, mu mazina ye harimo ’Ae’eedah’

Young Grace yagaragaje amafoto y’umwana we, mu mazina ye harimo ’Ae’eedah’

Nyuma yo kwibaruka umwana we w’imfura mu mpera z’icyumweru gishize, Young Grace yashimiye buri wese ku bw’urukundo yamugaragarije, anahishura ko umwana we uzwi nka Diamante amazina ye ari Amata Anca Ae’eedah Ai.

Mu gitondo cyo ku wa 24 Kanama 2019, mu bitaro bya Gisenyi ni bwo Young Grace yibarutse imfura ye y’umukobwa wagiye kuvuka yaramaze guhabwa izina rya Diamante.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye abantu bose bamubaye hafi kugeza uyu munsi.

Yakomeje yifuriza abantu kubyara bakagira abana ngo kuko abana ari cyo kintu gishimisha cyane muri iyi Si.

Yagize ati"Mwarakoze cyane ku bw’urukundo mwatweretse muri uru rugendo kugeza uyu munsi, Imana ibahe umugisha n’abana kuko ni cyo kintu gishimisha cyane muri iyi Si."

Young Grace kandi yahishuye ko Diamante ari akazi k’akabyiniriro(Nickname) yahaye umwana we, naho amazina ye yitwa Amata Anca Ae’eedah Ai.

Diamante akaba ari umwana yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we, Hubert Rwabubihi ariko bakaba batagikundana.

Imfura ya Young Grace
Yanamuhaye akazina ka Baby boss
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top