Siporo

Abakinnyi 3 Kimenyi Yves afitiye amatsiko yo kubona nyuma ya COVID-19

Abakinnyi 3 Kimenyi Yves afitiye amatsiko yo kubona nyuma ya COVID-19

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Kimenyi Yves avuga ko nyuma y’icyorezo cya COVID-19 hari abakinnyi batatu bakinana afite amatsiko yo kubona kuko akeka ko byanze bikunze bazaba barabyibushye ibiro byariyongereye.

Bimenyerewe ko iyo abakinnyi bamaze igihe badakina bitewe n’imiterere y’umubiri wa bo uba waramenyereye imyitozo myinshi, benshi muri bo usanga bariyongereye ibiro byinshi.

Mu Rwanda abakinnyi ba ruhago bamaze ibyumweru 6 badakina. Imyitozo bakora bakayikorera mu rugo iwabo bayihawe n’abatoza, gusa benshi bemeza ko batayikora nk’uko abatoza babyifuza, aha niho Kimenyi ahera avuga ko yumva afite amatsiko yo kubona bamwe mu bakinnyi bakinana nyuma ya COVID-19 uko bazaba bangana.

Yagize ati“ni ukwibera mu rugo twubahiriza ingamba za leta. Abakinnyi numva mfite amatsiko yo kubona nyuma ya COVID-19 ni Radu(Iradukunda Eric), Rutanga Eric na Kakule(Mugheni Fabrice), mfite amatsiko ya bo rwose.”

Kimenyi Yves uri mu mwaka we wa mbere muri Rayon Sports yasabye abakunzi b’iyi gukomeza kubahiriza gahunda za leta kuko ari byo bizatuma icyorezo gishira vuba ubundi na bo bakagaruka mu kibuga kubaha ibyishimo.

Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric umwe mu bakinnyi Kimenyi yifuza kubona nyuma ya COVID-19 uko azaba angana
Kimenyi Yves afite amatsiko yo kubona Kakule nyuma ya Corona
Radu na we ngo ashobora kuziyongera ibiro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top