Amarangamutima ya Ronaldinho nyuma yo kugaruka mu kibuga amaze imyaka myinshi asezeye
Nyuma yo gukina umukino we wa mbere nk’uwabigize umwuga nyuma y’imyaka irenga umunani asezeye ruhago, Ronaldinho yavuze ko byari iby’agaciro kandi yabyishimiye cyane.
Ni nyuma y’uko ejo hashize yakinaga umukino we wa mbere mu ikipe ye nshya ya Revenna FC ikina icyiciro cya gatatu mu Butaliyani.
Uyu mukino batsinzemo Forlì 2-0, uyu munyabigwi ukomoka muri Brazil akaba yakinnye iminota 45 y’igice cya mbere.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ronaldinho yishimiye kongera kugaruka mu kibuga.
Ati "Byiza kongera gukina umukino w’umupira w’amaguru. Maze imyaka nararuhutse, ubu ni cyo gihe cyo kongera kugaruka... Byari agatangaza kubaho uyu munsi n’abakinnyi bagenzi banjye, Stade yari yuzuye, ni umunsi w’ingenzi mu buzima bwanjye."
Yakomeje avuga ko ari umuntu ukunda kugerageza ibintu bitandukanye bitakorwa n’uwo ari we wese, gusa ngo gukandagira mu kibuga akumva impumuro y’umupira ntako bisa.
Yashimiye abafana n’abandi bose baturutse imihanda baje kumureba yongera gukina, gusa by’umwihariko yashimiye ikipe ye ya Revenna FC yamwizeye ikamuha amahirwe ko na we azakora ibishoboka ntabatenguhe.
Ronaldinho yakiniye amakipe atandukanye arimo AC Milan yo mu Butaliyani, PSG yo mu Bufaransa, FC Barceloneyo muri Espagne n’andi menshi.
Muri Mutarama 2018 nibwo yatangaje ko asezeye umupira kumugaragaro agiye mu karuhuko, nyuma y’imyaka umunani akaba yagarutse mu kibuga.

Ibitekerezo