Siporo

Abakinnyi ba Rayon Sports bihenuye ku bafana

Abakinnyi ba Rayon Sports bihenuye ku bafana

Nyuma yo gutsinda Mukura VS 3-2 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, abakinnyi ba Rayon Sports banze gukomera amashyi abafana kubera ibyo babakoze ku mukino wa Gorilla FC.

Hari mu mukino w’umunsi 28 wa shampiyona wabaye tariki ya 7 Gicurasi 2023, Rayon Sports yaje gutsindwa na Gorilla 3-1.

Ubwo umukino wari urangiye abafana ba Raypon Sports bahaye inkwenene abakinnyi babo kubera kutishimira umusaruro, amashyi bari basanzwe babaha bayakomera abakinnyi ba Gorilla FC.

Nyuma y’uwo mukino umwe mu bakinnyi yabwiye ISIMBI ko muri rusange batishimiye igikorwa cyo aba bafana bakoze cyo gukomera amashyi Gorilla FC bari bahanganye.

Bivugwa ko bagiye gukina umukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro na Mukura VS wabaye ejo hashize i Huye, abakinnyi ba Rayon Sports mu mutwe harimo gutsinda uyu mukino kugira ngo nabo baze kubioryaho.

Ntabwo byatangiye neza kuko Mukura VS yabatsinze 2, bava inyuma barabyishyura umukino urangira ari 3-2.

Ubwo umukino wari urangiye abafana bategereje ko abakinnyi bajya kubakomera amashyi, bahise bigira mu rwambariro barabihorera igikorwa bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bafashe nko kubihenuraho.

Umukino warangiye abakinnyi bahita bigira mu Rwambariro
Abafana batagereje abakinnyi ngo babakomere amashyi baraheba
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Charlotte
    Ku wa 11-05-2023

    Reyon sports niyitwar neza izabona igikombe cyamahoro gs abakinnyi bazasabe imbabazi ibyobakoze sibyo bihenura kubafana

  • Charlotte
    Ku wa 11-05-2023

    Reyon sports niyitwar neza izabona igikombe cyamahoro gs abakinnyi bazasabe imbabazi ibyobakoze sibyo bihenura kubafana

IZASOMWE CYANE

To Top