Abanyempano 38 bashyizwe mu mwiherero w’irushanwa rya ’I am the Future’ bahataniyemo miliyoni 15
Abahanzi bashya bashaka kwinjira mu muziki binyuze mu irushanwa rya ’I am the Future’ batangiye umwiherero mbere gato y’uko hakorwa amajonjora aganisha ku musozo wayo uzasiga hamenyekanye abatsinze.
’I am the Future’ ni irushanwa rya muzika rigamije gushakisha abanyempano babiri bafite ubuhanga bazatezwa imbere mu buryo bw’amafaranga no mu kubazamurira umuziki wabo bagakorerwa ibihangano bituma bamenyekana.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 3 Ukuboza 2018, abategura iri rushanwa batangaje ko abahanzi batsinze ijonjora rya mbere mu mwiherero bagiye kujyanwamo bazajya bigishwa uko umuziki ukorwa ndetse no kuwubyaza umusaruro mu buryo bw’amafaranga.
Producer David ukuriye Future Records yagize ati "Mu mwiherero baziga amasomo atandukanye bahungukire ubumenyi mu gukora umuziki ndetse no kuwucuruza. Twifuza ko umuhanzi wazava muri iri rushanwa yazaba ari ku rwego rwo kuba yahagararira u Rwanda mu bindi bihugu cyangwa agahagararira Afurika ku yindi migabane.."
Iki gikorwa iyi nzu itunganya muzika yagiteguye ifatanyije n’ikigo cy’ingendo cyitwa Miracles Transpoters.
Iri rushanwa ryakabaye ryararangiye ariko ngo bari bararisubitse kuko basabwe na MINEDUC ko ryazabaho muri iki kiruhuko kinini kuko ryabaga abana biga, ndetse bitari gukunda kubajyana mu mwiherero kandi bari no mu masomo.
Mu bagize akanama nkemurampaka hazaba harimo Producer Nicholas wazamuye abahanzi bakomeye mu Rwanda, umuririmbyi Tonzi ndetse na Ian Mbugua wamamaye cyane mu irushanwa rya Tusker Project Fame.
Igihembo nyamukuru ku muhanzi uzatorwa nk’umunyempano n’umuhanga kurusha abandi muri iri rushanwa ni miliyoni 15 Frw mu birori bizabera muri Camp Kigali ku wa 29 Ukuboza 2018, no kugirana amasezerano y’imikoranire n’inzu y’umuziki ya Future Records, uwa kabiri azahembwa miliyoni zirindwi.
Usibye ibi bihembo byashyiriweho abazatsinda iri rushanwa, hateganyijwe ibindi birimo gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amashusho n’amajwi ku bahanzi bazatsinda icyiciro cya mbere bose ndetse banakurikiranwe mu buryo bwihariye n’ubuyobozi bw’Akarere bazaba baraturutsemo.

Ibitekerezo