Imyidagaduro

Kate Bashabe yongeye kuvugisha benshi (AMAFOTO)

Kate Bashabe yongeye kuvugisha benshi (AMAFOTO)

Umunyamideli akaba na rwiyemezamirimo, Kate Bashabe yavugishije benshi bitewe n’amashusho, amafoto yasakaje arimo kurya umugati, ubunini bwawo bwatangaje benshi.

Kate Bashabe ni umwe mu bantu bakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga hashakaye amashusho ye arimo akora ibintu bitungura benshi.

Gusa ibi ni bimwe mu bimwongerera igikundiro aho bamwe bamufata mu ishusho yo kuba atiyemera nk’ibindi byamamare.

Yigeze kurira amandazi kuri moto, yagaragaye ateruye amajerikani ku mugezi, aheruka no kugaragara arimo yurira igishushanyo cy’ingagi acyicara ku mugongo.

Ubu boneho yasangije amakurikira amashusho n’amafoto ari muri restaurant arimo kunywa icyayi n’umugati wo mu bwoko bwa ’Croissant’ ariko munini cyane byatumye benshi bibaza uko yabitekereje.

Ni amafoto ashobora kuba yarafashwe ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko tariki ya 9 Nzeri kuko I iruhande rwe rwariho agasiniya kanditseho "Happy birthday."

Mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yaherekejwe n’amagambo agira ati "ingano y’ibiryo bya mu gitondo igomba kungana n’ingano y’umugore."

Kate Bashabe asanzwe ari na nyiri Kompanyi ya Rahura ikora ibikoresho by’ishuri by’umwihariko amakayi.

Icyayi yanywesheje uyu mugati
Kate Bashabe yatunguye benshi
Kate Bashabe azwiho kugira udushya
Ingano y'uyu mugati yatunguye benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top