Miss Earth iherutse kubera mu Mujyi wa Manila muri Philippines rikomeje guherekezwa n’uruvange rw’ibibazo, habanje kuvugwamo ubusambanyi none byatahuwe ko umwe mu bakobwa yaraye mu kibuga cy’indege abuzwa gusubira iwabo.
Joicet Jartu Foday waserukiye Liberia muri Miss Earth yafatiwe mu kibuga cy’indege ubwo yarimo asubira iwabo kubera pasiporo ye yatakaye. Yangiwe gusubira kuri hoteli ndetse animwa uburenganzira bwo kurira indege ngo atahe.
Iri rushanwa riherutse gusozwa ku itariki ya 3 Ugushyingo 2018, ikamba rigahabwa umukobwa witwa Nguyễn Phương Khánh wo muri Vietnam.
Abakobwa bagisubira iwabo, batatu muri bo bazamuye ijwi bavuga ko umuterankunga w’irushanwa yashatse kubasambanya no kubakoresha ibikorwa by’urukozasoni ku gatuza.
Ibi byatangajwe n’abari bahagarariye ibihugu bya Canada, u Bwongereza ndetse n’Ibirwa bya Guam. Ni ubutumwa buri mukobwa muri bo yatangaje mu buryo bwe bwihariye, bose babunyujije ku rubuga rwa Instagram.
Miss Emma Mae Sheedy wo muri Guam yavuze ko umugabo witwa Amado Cruz ufite imari nyinshi muri za resitora z’i Manila ari we wamwegereye na bagenzi be akabasaba gukorana na bo ibikorwa by’ubusambanyi nubwo we ataragira icyo avuga kuri ayo makuru.
Nyampinga wa Canada we avuga ko yajujubijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri kandi akavuga ikibazo cye ariko ntihagire igikorwa. Ibi byatumye azinga ibye asubira iwabo atarangije irushanwa.
Umuyobozi w’ikigo Carousel Productions, Inc. gitegura Miss Earth yasohoye itangazo rivuga ko yamenye ikibazo cy’aba bakobwa ari uko babishyize ku mbuga nkoranyambaga.
Yemeje ko ubuyobozi bw’irushanwa bwari bwiteguye kubafasha mu gushaka ubutabera nyuma y’ibyababayeho ariko bon go bahisemo kunenga irushanwa no kwereka Isi uburyo ripyinagaza uburenganzira bw’umukobwa.
Muri iri rushanwa kandi havuzwemo ikindi kibazo cyabaye kuri Nyampinga wa Liberia cyafashwe nk’agaterera nzamba. Uyu mukobwa yangiwe gusubira iwabo muri Liberia ku itariki ya 5 Ugushyingo 2018 kuko pasiporo ye yabuze.
Irushanwa ryashyizwe mu majwi ko rifatira ibyangombwa bya buri mukobwa, ikintu benshi bafata nko kubavutsa uburenganzira. Umuyobozi wa Miss Earth we ati “Ntabwo dufata pasiporo z’abakobwa ku ngufu. Mu myaka 18 ishize dukora iri rushanwa hagiye habaye ibibazo by’abakobwa batakazaga pasiporo.”
Yongeraho ati “Abakobwa tubabikira pasiporo kugira ngo bitworohere kuzibika neza no kubafasha kuborohereza mu ngendo z’indege dukora mu gihugu imbere no kubafatira amacumbi muri za hoteli.”
Abakobwa babishaka ngo bahabwa uburenganzira busesuye bwo kugumana ibyangombwa byabo ariko bagasinyira ko irushanwa ritazagira icyo ribazwa biramutse bitakaye.
Ati “Ku bw’amahirwe make, Miss Liberia yagombaga gusubira iwabo ku itariki ya 5 Ugushyingo ariko ntibyakunze ko afata indege kuko yari yabuze pasiporo ye. Byabaye ngombwa ko arara mu kibuga, ntibyari gushoboka ko asubira kuri hoteli kuko pasiporo yari yayibuze, ntibyari no gushoboka ko asubira iwabo.”
Yavuze ko Amado Cruz ushinjwa gusagarira abakobwa yahagaritswe mu bikorwa byose bya Miss Earth ndetse yizeza abatuye Isi ko bagiye gukora ibishoboka umwuka mwiza ukagaruka mu irushanwa.

Ibitekerezo