Umunyamakuru Ally Soudy yavuze ko impamvu yise umwana we Kigali ari uko ari ijambo risobanura ikintu cyagutse by’umwihariko akaba ari umurwa mukuru w’u Rwanda.
Ally Soudy wimukiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu we na Carine Umwiza bafite abana bane aho ubuheta bwabo ari bwo bise Kigali.
Amazina ye yose ni Ally Gia-Basia Kigali Umwiza akaba afite imyaka 11, aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Ally Soudy yavuze ko uyu mukobwa we akiri umwana yajyaga yumva abantu bavuga ngo bagiye kujya i Kigali akibaza impamvu bashaka kumujyamo.
Ati "Akiri umwana yumvaga nk’abantu baje mu rugo bavuga ngo mu cyumweru gitaha nzajya i Kigali, abandi bati mvuye i Kigali. Rimwe yaranyicaje arambaza ngo kuki buri muntu aba ashaka kunjyamo?"
Yavuze yamwicaje amusabanurira icyo Kigali bivuze n’impamvu yatumye aryitwa, ubu akaba arikunda cyane.
Ati "Yaje kurikunda, azi icyo Kigali bisobanuye ko ari Umujyi mwiza namubwiye n’icyo bisobanura, Kigali ni ikintu cyagutse gifite ijambo, wifuza ko gikomera. Kigali ni umurwa mukuru w’u Rwanda, u Rwanda ni ukwanda (kwaguka), Kigali n’u Rwanda bijya gusobanura ikintu kimwe, narabimusobanuriye mubwira impamvu narimwise, ararikunda, uko akura ni nako akunda u Rwanda."
Yavuze ko abana be baba bifuza kuza kuba mu Rwanda.
Ally Soudy uri i Kigali, ari mu myiteguro y’ibirori bye yise ‘Kabaret Kigali’, biteganyijwe kubera muri Kigali Universe ku wa 28 Ugushyingo 2026. ibirori bije bisimbura ibyo yari yarise ‘Ally Soudy & Friends Live Show’, aheruka gukora mu 2023.

Ibitekerezo