Imyidagaduro

Umunyarwenya yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo za RBA

Umunyarwenya yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo za RBA

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka, yagizwe umuyobozi mukuru wa Televiziyo zose z’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Japhet Mazimpaka wamenyekanye mu nka ’Bigomba Guhinduka’ ni mu itsinda ry’urwenya ahuriramo na Etienne, yari asanzwe ari umuyobozi wa KC2 nayo RBA yagiye kuri izi nshingano muri Werurwe 2026.

Mu itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2026, cyavuze ko Japhet Mazimpaka yagizwe umuyobozi wa Televiziyo zose z’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) zirimo Televiziyo Rwanda, KC2 na Magic Sports.

Japhet Mazimpaka yize itangazamakuru n’itumanaho, aho yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 2021 muri Kaminuza ya Mount Kigali.

Mu 2023, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza "Masters" mu bijyanye n’Iterambere (Development Studies).

Mazimpaka Japhet yagizwe umuyobozi wa Televiziyo zose za RBA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top