Imyidagaduro

Amafoto utabonye y’urugo Nizzo atuyemo ku Kivugiza

Amafoto utabonye y’urugo Nizzo atuyemo ku Kivugiza

Nizzo Kaboss, umwe mu bagize itsinda Urban Boyz agiye kumara igihe kirenga imyaka itatu atuye i Nyamirambo aho yashinze ’studio’ itsinda rye risigaye rizamuriramo n’izindi mpano nshya.

Ni icumbi ryagutse cyane riri ku Kivugiza, ahantu hitaruye urusaku ku bamenyereye aka gace. Nizzo yemeza ko yahahisemo kubera uwo mutuzo ngo bimufashe gutekereza neza no gukora ibikorwa bya muzika yisanzuye.

Ibi yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI iwe mu rugo.

Yagize ati "Mu buzima busanzwe umuntu aho ava akagera akunda ibintu byiza, kuba ari ahantu hanini kandi hagari. Harimo igice kimwe cya ’studio’ hano mu gikari, iyo nkeneye gutekereza ndi njyenyine. Hari igihe mba mfite umwanya wo kumva ko nakwitekerezaho, cyangwa hari umuntu tuganira nk’iby’akazi nkagira aho mwakirira. Ni ibintu bidashobora kuvangwa n’ibindi.

Nizzo akomeza avuga ko ari inzu abanamo na Producer we Holly Beat kugira ngo akomeze amufashe mu bikorwa bitandukanye bya muzika aba ategura n’itsinda rya Urban Boyz.

Yongeyeho ati "Haratuje, abenshi bazi ko i Nyamirambo ari ahantu haba hasakuza cyane, hari akavuyo, ariko hari ibice bimwe na bimwe bituje, ntekereza ko nawe wabibonye. Haratuje nicyo nahakundiye mbere na mbere, ikindi haba n’amazu meza. Ngiye kuhuzuza imyaka itatu, ni igihe kinini cyane."

Nizzo avuga ko mu baturanyi bamuzi by’umwihariko abo mu nzu begeranye cyane, mbere na mbere bamwubahiye akazi akora ariko uko bagiye bamenyerana yemeza ko bamufashe nk’undi muntu wese usanzwe bisanzuraho bagasabana mu gihe umwe muri bo afite umunsi mukuru ndetse na we akaba yabatumira.

Uyu musore ntiyemera ko urugo rwe rwagutse hari ikiburamo nubwo benshi mu bafana bakomeza kwibaza igihe azarongorera nyuma y’aho benshi mu bahanzi b’urungano rwe bashingiye ingo zabo. Nizzo asanga ari igihe cye kitaragera, yizera ko igihe nikigera akabona umugeni ashimye na we amwishimiye bazashinga urwabo.

Yasobanuye ko impamvu atabana na nyina baturanye ku Kivugiza ari ukwirinda kuba yamunaniza mu buryo ubwo ari bwo bwose kuko "umubyeyi aba akwiye kubona umwanya uhagije wo kuruhuka, n’umutuzo adashobora kubona mu gihe iwe haba hari ’studio’ nk’iyo afite n’inshuti nyinshi zimugenderera."

Iyo ari iwe mu rugo, Nizzo akunze kuba ahugiye mu gutekereza ku mishinga mishya mu kindi gice cy’urugo rwe kirimo inzu itunganya umuziki ya Urban Boyz. Yemeza ko ari ahantu abonera umwanya wo kuruhukira akanatekereza neza.

Nizzo akunze kubyuka mu masaha ya nyuma y’igicamunsi bitewe no kuba akazi ke kenshi agakora mu ijoro, byaba gufata amajwi y’indirimbo no kwitabira ibitaramo bitandukanye. Ifunguro twakwita irya mu gitondo kuri we "buri gihe" riba rigizwe n’inshyushyu ishyushye igeretseho imigati irimo ’avocat’, ifunguro akunda kurusha andi.

Muri iki kiganiro Nizzo yahishuye ibyo atigeze avuga kuri se wamushinje kenshi ko yamutaye mu cyaro akajyana nyina i Kigali. Nizzo ati "Ni birebire, muzehe ni we wabitangiye..." Uramenya impamvu adashobora kuvuga izina ‘Safi’; uko yacuruje ‘Ikivuguto na Fanta bikonje’ i Butare n’utundi tuntu twinshi umwibazaho.

Urugo Nizzo atuyemo ku Kivugiza yemeza ko yarukundiye kuba ruri ahantu hatuje cyane
Hari ubusitani bwagutse twasanze bari gutunganya neza
Mu nzu itunganya umuziki iri mu rugo rwa Nizzo
Uyu muhanzi asigaye abana na Holly Beat utunganya umuziki
Nizzo yagiranye ikiganiro kirambuye na ISIMBI
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • KAMANA vian
    Ku wa 12-09-2023

    nifuza gusubirana kwa ubran boys knd nishimiye gusaba imbabazi kwa nizzo

  • Niyomukiza fabrice
    Ku wa 8-09-2021

    Cool br turakwemera imana ikomeze ikwegere kbx kandi igushoboze mubyo ukora byox turagukunda ums thankx god bless you

  • Ange Comfa
    Ku wa 2-12-2018

    Urumugabo mubyo uvuga byose bigaragazako uri smart nikintu cyo gushinirwa . Ubundi Ni woe ukwiye kuba umunya politic bcp ( urebesha kure ubwonko knd ugatejyeka ururumi rwawe ) ndabikunze kuburyo bimfashe 40’ ndeba bdetse nakurikiranya uburyo uvuga nibyiza cyane knd nabandi bahanzi bakwigireho @ KABOSS , Courage turabakunda twese !

  • Ange Comfa
    Ku wa 2-12-2018

    Urumugabo mubyo uvuga byose bigaragazako uri smart nikintu cyo gushinirwa . Ubundi Ni woe ukwiye kuba umunya politic bcp ( urebesha kure ubwonko knd ugatejyeka ururumi rwawe ) ndabikunze kuburyo bimfashe 40’ ndeba bdetse nakurikiranya uburyo uvuga nibyiza cyane knd nabandi bahanzi bakwigireho @ KABOSS , Courage turabakunda twese !

  • Ange Comfa
    Ku wa 2-12-2018

    Urumugabo mubyo uvuga byose bigaragazako uri smart nikintu cyo gushinirwa . Ubundi Ni woe ukwiye kuba umunya politic bcp ( urebesha kure ubwonko knd ugatejyeka ururumi rwawe ) ndabikunze kuburyo bimfashe 40’ ndeba bdetse nakurikiranya uburyo uvuga nibyiza cyane knd nabandi bahanzi bakwigireho @ KABOSS , Courage turabakunda twese !

IZASOMWE CYANE

To Top