Imyidagaduro

Amafoto y’inzu Humble Jizzo agiye gukoreramo ubukwe

Amafoto y’inzu Humble Jizzo agiye gukoreramo ubukwe

Manzi James [Humble Jizzo] wo mu itsinda Urban Boyz ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’Umunyamerikakazi bakundanye imyaka ine Amy Blauman.

Ubukwe bwa Humble Jizzo na Amy Blauman buteganyijwe kuzabera mu Mujyi wa Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku itariki ya 24 Ugushyingo 2018.

Urugo rushya rwa Humble Jizzo ruzatura mu Karere ka Gasabo i Nyarutarama. Uyu muhanzi atuye mu gace kitegeye neza umusozi wa Gishushu, avuga ko yahatuye kuko “hari akayaga. Ni heza cyane ku buryo iyo mpicaye ndatekereza neza, mba ntuje cyane.”

Ntiyerura niba inzu ayikodesha cyangwa ari iye bwite gusa ngo "Icy’ingenzi ni uko ari urugo rwa Humble Jizzo. Ni iwanjye..."

Humble Jizzo yavuze ko imyiteguro y’ubukwe igeze kure ndetse abo mu muryango wa sebukwe bagomba kugera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ugushyingo bakitegurana umunsi ukomeye ku mpande zombi.

Ati “Imyiteguro ni nk’aho yarangiye, byinshi nagiye mbikora hakiri kare[…] Ababyeyi ba madamu baragera mu Rwanda uyu munsi, ibintu byose biri ku murongo muri make.”

Humble Jizzo n’umukunzi we bagiye gukora ubukwe nyuma y’umwaka umwe bibarutse imfura yabo Manzi Ariella.

Humble Jizzo mu busitani bw'urugo rwe agiye gukoreramo ubukwe
Humble Jizzo avuga ko yiteguye ubukwe hakiri kare mu kwirinda stress
Hakurya ya Humble Jizzo, ku musozi ubarizwaho icyicaro gikuru cya MTN Rwanda
Iyo umubajije niba iyi nzu ari iye bwite yubatse, Humble Jizzo avuga ko "Icy'ingenzi ni urugo rwanjye. Nta bindi"
Humble Jizzo mu marembo y'urugo rwe i Nyarutarama
Iyi nzu ifite igice cyo hejuru[kirimo uruganiriro n'ibyumba byo kuraramo], hasi hakaba ibiro bya Humble Jizzo n'aho kwakirira abashyitsi
Ibiro bya Humble Jizzo biri ku gice cyo hasi
Iyi nzu iri mu zigezweho muri aka gace

Amafoto: Dusabimana Aimable

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Valentin kuradusenge
    Ku wa 16-11-2018

    congz humble ndabakunda cne @urban boyz ndetse bindi mumaraso uzakomeze kugira umuryango unezerewe kbsa ark kabosi nawe niyigaragaze akore akantu nizereko ugifunguzo ariwe wagisigiye hhhhhhh

    Ndabikundira gusa.

  • gakuru
    Ku wa 16-11-2018

    Nibyiza cyane giravuba ubahe Amerika nipowa ewana hungu nakobwa

IZASOMWE CYANE

To Top