Manzi James [Humble Jizzo] wo mu itsinda Urban Boyz ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’Umunyamerikakazi bakundanye imyaka ine Amy Blauman.
Ubukwe bwa Humble Jizzo na Amy Blauman buteganyijwe kuzabera mu Mujyi wa Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku itariki ya 24 Ugushyingo 2018.
Urugo rushya rwa Humble Jizzo ruzatura mu Karere ka Gasabo i Nyarutarama. Uyu muhanzi atuye mu gace kitegeye neza umusozi wa Gishushu, avuga ko yahatuye kuko “hari akayaga. Ni heza cyane ku buryo iyo mpicaye ndatekereza neza, mba ntuje cyane.”
Ntiyerura niba inzu ayikodesha cyangwa ari iye bwite gusa ngo "Icy’ingenzi ni uko ari urugo rwa Humble Jizzo. Ni iwanjye..."
Humble Jizzo yavuze ko imyiteguro y’ubukwe igeze kure ndetse abo mu muryango wa sebukwe bagomba kugera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ugushyingo bakitegurana umunsi ukomeye ku mpande zombi.
Ati “Imyiteguro ni nk’aho yarangiye, byinshi nagiye mbikora hakiri kare[…] Ababyeyi ba madamu baragera mu Rwanda uyu munsi, ibintu byose biri ku murongo muri make.”
Humble Jizzo n’umukunzi we bagiye gukora ubukwe nyuma y’umwaka umwe bibarutse imfura yabo Manzi Ariella.
Amafoto: Dusabimana Aimable
)
Ibitekerezo
Valentin kuradusenge
Ku wa 16-11-2018congz humble ndabakunda cne @urban boyz ndetse bindi mumaraso uzakomeze kugira umuryango unezerewe kbsa ark kabosi nawe niyigaragaze akore akantu nizereko ugifunguzo ariwe wagisigiye hhhhhhh
Ndabikundira gusa.

gakuru
Ku wa 16-11-2018Nibyiza cyane giravuba ubahe Amerika nipowa ewana hungu nakobwa